Inkuru Nyamukuru

Ayra Starr yagize icyo avuga nyuma yo kugwa ku rubyiniro

todayJanuary 2, 2023 85

Background
share close

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane ku izina rya Ayra Starr, yaranyereye agwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyiswe ‘Afrochella 2022’.

Ayra Starr yari mu byamamare byitabiriye iserukiramuco rya muzika ryamaze iminsi ibiri, iri serukiramuco ryiswe ‘Afrochella’ rikaba ari ngarukamwaka.

Ibirori bisobanurwa ko ari ibyo kwizihiza imico itandukanye ya Afurika ndetse n’imirimo ikomeye y’ibikorwa by’abahanga ba Afurika ndetse na ba rwiyemezamirimo.

Kuri iyi nshuro hakozwe igitaramo cy’iminsi ibiri cyatangiye ku ya 28 Ukuboza kirangira ku ya 29 Ukuboza kibera Accra muri Ghana.

Iki gitaramo cyaririmbyemo abandi bahanzi nka Burna Boy, Stonebwoy, Asake, Fireboy DML, Kwesi Arthur, Gyakie, Fally Ipupa ndetse n’abandi bakomeye bishyuriwe kuririmba muri ibi birori.

Umuhanzikazi umaze kubaka izina rikomeye kumugabane wa Afurika, Ayra Starr, na we yari mu bahanzi baririmbye ku munsi wa mbere w’ibi birori.

Uyu muhanzikazi ariko mu gihe yarimo aririmba indirimbo yahuriyemo n’abahanzi babana mu nzu itunganya umuziki ya ‘Mavins’ yiswe ‘Won Da Mo’, Ayra Starr yaguye nabi kurubyiniro ariko ahita ahaguruka vuba.

Avuga kuri uku kugwa, Ayra yikomye abateguye iki gitaramo ko batasukuye urubyiniro mbere y’uko agerwaho.

Asobanura ko kugwa bibabaza kandi bitari ngombwa. Yanditse kurukuta rwe rwa Instagram ati “Afrochella ubutaha mwese mukwiye kujya musukura urubyiniro nyuma y’imikorere ya buri muhanzi, kuriya kugwa ntibyari bikenewe kandi birababaza cyane”.

Hagati aho, uyu mukobwa w’imyaka 20 amaze igihe kitari gito yamaganwa n’abatari bake bamushinja kwambara imyenda idakwiye mu birori ndetse no mu mashusho y’indirimbo ze.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Malawi: Leta yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri kubera icyorezo cya Kolera

Byari biteganyijwe ko amashuri azatangira kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutarama 2023 nyuma y’ikiruhuko cy’ubunani ariko guverinoma yafashe icyemezo cyo kuba kiyafunze kugeza igihe izatangariza indi tariki yo gutangira, by’umwihariko mu mijyi ibiri minini, Lilongwe (umurwa mukuru wa politiki) na Blantyre (umurwa mukuru w’ubukungu). Kolera yatangiye mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize muri Malawi. Kugeza ubu imaze guhitana abantu bagera kuri 600. Naho abayanduye bararenga 18,000. Kandi ikomeje kwiyongera […]

todayJanuary 2, 2023 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%