Inkuru Nyamukuru

Malawi: Leta yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri kubera icyorezo cya Kolera

todayJanuary 2, 2023 54

Background
share close

Byari biteganyijwe ko amashuri azatangira kuri uyu wa kabiri tariki 3 Mutarama 2023 nyuma y’ikiruhuko cy’ubunani ariko guverinoma yafashe icyemezo cyo kuba kiyafunze kugeza igihe izatangariza indi tariki yo gutangira, by’umwihariko mu mijyi ibiri minini, Lilongwe (umurwa mukuru wa politiki) na Blantyre (umurwa mukuru w’ubukungu).

Kolera yatangiye mu kwezi kwa gatatu umwaka ushize muri Malawi. Kugeza ubu imaze guhitana abantu bagera kuri 600. Naho abayanduye bararenga 18,000. Kandi ikomeje kwiyongera cyane muri iyi minsi, nk’uko minisitiri w’ubuzima, Madamu Khumbize Chiponda, yabisobanuye mu itangazo yashyize ahagaragara.

Malawi siyo yonyine irimo kolera kuko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS rivuga ko byibura ibihugu 30 ku isi bifite iyo ndwara kuva mu mwaka ushize w’2022.

Ijwi ry’Amerika ryatangaje ko leta y’Uburundi nayo yatangaje ko kolera yamaze kugera mu gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ngororero: Barindwi bafatiwe mu bucuruzi bw’ amabuye y’agaciro bunyuranyije n’amategeko

Polisi y'u Rwanda mu Karere ka Ngororero ku bufatanye n'inzego z'ibanze n’abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza, yafashe abantu barindwi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro yo mu bwoko bwa Lithium batabifitiye uruhushya. Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, akagari ka Rusororo mu murenge wa Muhororo babitse mu ngo zabo amabuye yo mu bwoko bwa Lithium angana na toni 1 n’ibilo 390 yose hamwe. Chief Inspector of […]

todayJanuary 2, 2023 56

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%