Inkuru Nyamukuru

Muri Mutarama hateganyijwe imvura isanzwe igwa muri uku kwezi – Meteo Rwanda

todayJanuary 2, 2023 52

Background
share close

Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda) kivuga ko ukwezi kwa Mutarama kose guteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa muri iki gihe, iri hagati ya milimetero 10 na 200.

Mu kwezi gushize k’Ukuboza 2022, Meteo-Rwanda yari yatangaje ko imvura itazacika nk’uko Iteganyagihe ry’Umuhindo ryari ryabigaragaje.

Meteo-Rwanda igira iti “Ibice byose uko ari bitatu bya Mutarama biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa. (Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 10 na 200)”.

Ubusanzwe amezi ya Mutarama arangwa n’agahe k’izuba kitwa Urugaryi, ariko Meteo ikavuga ko muri Mutarama 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 200.

Meteo-Rwanda ivuga ko mu majyepfo y’Akarere ka Nyamasheke no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi ari ho honyine mu Rwanda hateganyijwe imvura izaba iri hejuru gato y’isazwe ihagwa muri Mutarama.

Ivuga kandi ko imvura nyinshi ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 150 na 200, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi n’amajyepfo y’Akarere ka Nyamasheke, werekeza muri Parike y’Igihugu ya Nyungwe.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe mu turere twa Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru, na Rubavu, mu bice bisigaye byo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi no mu burengerazuba bw’Uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango, Nyabihu na Musanze.

Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri munsi ya milimetero 50, ikaba iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu turere twa Rwamagana, Ngoma, Kayonza na Bugesera, mu bice by’Uturere twa Kirehe na Gatsibo n’ibice bito by’Uturere twa Gisagara, Kamonyi, Nyagatare, Gakenke, Nyabihu na Musanze.

Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Imvura iteganyijwe kugabanuka uko uva mu burasirazuba bw’Igihugu ugana mu burengerazuba, bikazaterwa n’imiterere ya buri hantu harimo amashyamba, ibiyaga n’imisozi hamwe n’isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yababajwe n’urupfu rwa Mukecuru Nyiramandwa, ashima ubutwari bwamuranze

Perezida Paul Kagam eyatangaje ko umubyeyi Nyiramandwa Rachel,  azibukirwa ku mirimo myiza yakoze ya kibyeyi no guhora yifuriza ineza igihugu cyamubyaye mu mibereho ye. Ni ubutumwa bwagarutsweho mu muhango wo gushyingura uyu mubyeyi wabereye mu karere ka Nyamagabe. Uyu mukecuru wamenyekanye guhera mu 2010 ubwo yahuraga na Perezida Kagame wari wasuye akarere ka Nyamagabe, yitabye Imana mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Ukuboza, azize izabukuru. Uyu mukecuru wakunze […]

todayJanuary 1, 2023 70

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%