Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ngororero ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza, yafashe abantu barindwi bakurikiranyweho gukora ubucukuzi ndetse n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium batabifitiye uruhushya.
Bafatiwe mu Mudugudu wa Gapfura, akagari ka Rusororo mu murenge wa Muhororo babitse mu ngo zabo amabuye yo mu bwoko bwa Lithium angana na toni 1 n’ibilo 390 yose hamwe.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko aba bose bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Polisi yahawe amakuru ko hari abantu bacukura amabuye mu kirombe cya sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ya Ngororero Mining Company (NMC) bakanayagurisha mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakozwe ibikorwa byo kubafata, basatse mu ngo zabo babasangana amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Lithium bagurishaga bitemewe yose hamwe apima toni 1 n’ibilo 390, bahita batabwa muri yombi.”
Abafashwe n’amabuye bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Ngororero ngo hakomeze iperereza.
Itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ingingo ya 54 ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Umugabo w’imyaka 78 arishyuza inkwano yatanze ku mugore we, nyuma yo kumenya ko uwo yitaga umuhungu we w’imyaka 49 ari uw’undi mugabo. Wilson Shirichena Uwo mugabo witwa Wilson Shirichena w’ahitwa Mhondoro muri Zimbabwe, na n’ubu ntarumva ukuntu yamaze imyaka irenga 40 ataramenya ko Milton Shirichena yitaga umuhungu we atari we wamwibyariye. Ibitangazamakuru byo muri Zimbabwe byatangaje ko umusaza Wilson, arega uwo yitaga umuhungu we kuba yarasuwe na se wamubyaye mbere […]
Post comments (0)