Inkuru Nyamukuru

Padiri Lukanga wa Diyosezi ya Kabgayi yitabye Imana

todayJanuary 2, 2023 75

Background
share close

Padiri Lukanga Kalema Charles, kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Mutarama 2023 yitabye Imana, aguye mu bitaro bya Kabgayi akaba azize uburwayi bw’impyiko, nk’uko byatangajwe na Diyosezi ya Kabgayi, inavuga ko gahunda yo kumushyingura izatangwa nyuma

Padiri Lukanga witabye Imana

Inkuru y’uko uyu mupadiri yashizemo umwuka yamenyekanye mu ma saha ya saa cyenda z’amanywa.

Padiri Lukanga yakoze muri Seminari yitiriwe Mutagatifu Leon, kuva mu 1992 kugeza mu myaka 2003 ari umucungamutungo (Econome) wayo. Yahavuye yerekeza muri Paruwasi ya Byimana aho yabaye Padiri mukuru nyuma akomereza ubutumwa bwe muri Paruwasi Gihara.

Lukanga yaje kurwara ajya kuba mu rugo rw’umwepisikopi wa Diyoseze ya Kabgayi (Evêché), ahava ajyanwa mu bitaro bya Kabgayi akaba ari naho yaguye.

Abapadiri babanye na we bavuga ko yarangwaga n’ukuri kandi akita ku murimo we cyane, ndetse akamenya kubana neza n’abandi.

Ibindi byaranze ubuzima bwe ni uko yari Umupadiri witaga cyane ku bo yari ashinzwe, cyane cyane ku banyeshuri baturuka mu miryango itishoboye akabafasha kwiga no gutsinda amasomo yabo badahangayitse, kuko yabafashaga mu mibereho ya buri munsi.

Umwe mu bo yareze utashatse ko amazina ye atangazwa abajijwe icyo avuga ku rupfu rwa Lukanga yagize ati “Imana yakoreye izamuhembe, imuhe iruhuko ridashira kandi imutuze iburyo bwayo, natwe akomeze adusabire kuko nta gushidikanya tuzamusangayo”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dore ibitera kurwara umusonga bitari imbeho nk’uko bamwe babyibwira

Hari abantu bakeka ko indwara y’umusonga (ikunze gufata abana), iterwa no gukora mu mazi akonje cyangwa kudafubika umwana mu gihe cy’imbeho, ariko si byo kuko impuguke mu buvuzi zitanga izindi mpamvu zitandukanye zitera kurwara umusonga. Inyigisho ku ndwara y’umusonga zatangajwe n’Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), zigaragaza ko umusonga ari indwara iterwa na virusi cyangwa utundi dukoko. RBC ivuga ko umusonga ari indwara ifata mu bihaha by’umuntu (cyane cyane abana), […]

todayJanuary 2, 2023 196

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%