Inkuru Nyamukuru

Vatican: Abakirisitu batangiye gusezera Papa Benedigito XVI

todayJanuary 2, 2023 84

Background
share close

Ababarirwa mu bihumbi by’abakirisitu baturutse hirya no hino ku Isi byerekeje i Roma kuri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero, gusezera Papa Benedigito XVI.

Kuri uyu wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023 nibwo umubiri wa Papa Benedigito XVI wimuriwe muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero aho ugomba kumara iminsi itatu mbere yo gushyingurwa kugira ngo abakirisitu bamusezereho.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, AP byatangaje ko gusezera kuri Papa Benedigito XVI bizakorwa kugeza tariki 04 Mutarama 2023 aho iyi bazirika izajya iba ifunguye kuva saa 09h00 kugeza saa 19h00 ku masaha y’i Roma.

Biteganyijwe ko azashyingurwa ku wa Kane tariki 05 Mutarama 2023, mu muhango uzayoborwa na Papa Francis.

Papa Benedigito ni we wabaye uwa mbere weguye muri kiliziya Gatolika mu myaka igera kuri 600, gusa Papa Francis w’imyaka 86 nawe yagaragaje ko ashobora kugera ikirenge mu cya Benedigito akegura mu gihe yaba atagishoboye gukomeza inshingano ze.

Umubiri wa Papa Bnedigito XVI wimuriwe muri bazilika yitiriwe mutagatifu Petero
Abakirisitu baje gusezera kuri Papa Benedigito XVI
Umubiri wa Papa Benedigito XVI

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Ayra Starr yagize icyo avuga nyuma yo kugwa ku rubyiniro

Umuhanzikazi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, Oyinkansola Sarah Aderibigbe, uzwi cyane ku izina rya Ayra Starr, yaranyereye agwa ku rubyiniro ubwo yari mu gitaramo cyiswe ‘Afrochella 2022’. Ayra Starr yari mu byamamare byitabiriye iserukiramuco rya muzika ryamaze iminsi ibiri, iri serukiramuco ryiswe ‘Afrochella’ rikaba ari ngarukamwaka. Ibirori bisobanurwa ko ari ibyo kwizihiza imico itandukanye ya Afurika ndetse n’imirimo ikomeye y’ibikorwa by’abahanga ba Afurika ndetse na ba rwiyemezamirimo. Kuri iyi nshuro […]

todayJanuary 2, 2023 82

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%