Inkuru Nyamukuru

Burera: Babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo

todayJanuary 3, 2023 56

Background
share close

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Burera, ku Cyumweru tariki ya 1 Mutarama, yafashe abasore babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo bakata insinga z’amashanyarazi ku mapoto.

Abafashwe ni uwitwa Hagenimana Valens ufite imyaka 23 y’amavuko na Niyotwagira Janvier w’imyaka 22, bafatiwe mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Bugamba mu murenge wa Kinyababa bafite insinga z’amashanyarazi zireshya na metero 35 z’uburebure.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bo mu kagari ka Bugamba bahamagaye bavuga ko hamaze iminsi hagaragara ikibazo cy’ubujura bw’insinga z’amashanyarazi buteza kubura k’umuriro kandi ko bariya basore babiri bacyekwaho kubigiramo uruhare. Hahise hategurwa igikorwa cyo kubafata, abapolisi bageze aho batuye mu mudugudu wa Kirwa babasangana imifuka  insinga z’amashanyarazi zifite m 35 z’uburebure bahita batabwa muri yombi.”

Biyemereye ko izo nsinga ari izo bagenda bakata Ku mapoto bakazigurisha ku bagura ibyuma bishaje.

SP Ndayisenga yashimiye abatanze amakuru, asaba abaturage gukomeza kurinda ibikorwaremezo Leta ibagezaho no gutanga amakuru igihe babonye hari ababyangiza.

Abafashwe n’insinga bafatanywe bashyikirijwe urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Butaro kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 182 ivuga ko Umuntu wese usenya cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo, inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari ibye, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Leta y’u Burundi yemeje ko icyorezo cya korela cyageze i Bujumbura

Reta y’u Burundi yatangaje ko amajyaruguru y'umurwa mukuru w'ubukungu Bujumbura wugarijwe n'icyorezo cya kolera. Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru na Minisitiri w'ubuzima mu Burundi, Dr Sylvie Nzeyimana yemeje ko icyorezo cya cyagaragaye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bujumbura. Minisitiri Nzeyimana, yavuze ko imvura idasanzwe imaze iminsi igwa I Bujumbura yatumye ubwiherero mu ngo nyinshi z'abaturage bwuzura bigakwirakwiza umwanda watumye iyo ndwara yongera kubura. Ahageramiwe kurusha ahandi nk'uko bitangazwa ni muri zone […]

todayJanuary 3, 2023 43

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%