Kuva ku cyumweru nibwo imirwano yongeye kwaduka hagati y’ingabo za Leta FARDC na M23. Iyo mirwano yabereye mu duce twa Bwiza muri teritware ya Rutshuru mu birometro hafi 5 uvuye muri kitshanga umujyi muto ubarizwa muri teritware ya Masisi mu burasirazuba bwa republika ya demokarasi ya Kongo.
Ku wa mbere iyo mirwano yakomereje mu duce twa Bwiza, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile yo muri ako gace.
Umuvugizi wa FARDC muri operasio sukola ya mbele mu ntara ya kivu ya ruguru, Col Guillaume Ndjike Kayiko yabiye Ijwi ry’Amerika ko ingabo za Kongo zishe abarwanyi bagera kuri 25 b’umutwe wa M23.
Gusa, ku ruhande rwa M23 bavuga ko ibyo ari ukubeshya. Lawrence Kanyuka umuvugizi wa politike muri M23, yavuze ko ahubwo uwo mutwe urimo kurwana n’imitwe yitwaje intwaro nayo itavuga rumwe na leta ya kinshasa, ariko ihabwa ibikoresho n’ingabo za Kongo FARDC.
Imirwano yo kuva ku cy’umweru yatumye abantu benshi mu baturiye uduce twa Kitshanga muri teritware ya Masisi bahunga berekeza mu duce twa Mweso, Burungu, Nyamitaba ndetse na Goma.
Intambara yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 ikomeje kutavugwaho rumwe n’abaturiye intara ya kivu ya ruguru. Ni imirwano ikomeje mu gihe hashize iminsi itari mike M23 itangaje ko irimo kuva mu duce yafashe twa Kibumba ndetse yari yumvikanishije ko itaganya kuva no muri Kishishe na Rumangabo muri teritware ya Rutshuru.
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Barija B, Akagari ka Barija, Umurenge wa Nyagatare, bari baribaza niba umuntu bikekwa ko yari umujura agakingiranwa mu nzu, niba yari umuntu nyawe cyangwa igini kuko inzego z’umutekano zahageze zikamushakira mu nzu zigaheba, ntihaboneka n’aho yaciye agenda mu gihe n’inzu yari igoswe. Byabaye ku wa Gatanu tariki ya 30 Ukuboza 2022, ahagana saa tanu z’igitondo, aho umuturage yamenyesheje ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu Karere ka […]
Post comments (0)