Itangazo ryashyizwe ahagaragara ku cyumweru na Minisitiri w’ubuzima mu Burundi, Dr Sylvie Nzeyimana yemeje ko icyorezo cya cyagaragaye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Bujumbura.
Minisitiri Nzeyimana, yavuze ko imvura idasanzwe imaze iminsi igwa I Bujumbura yatumye ubwiherero mu ngo nyinshi z’abaturage bwuzura bigakwirakwiza umwanda watumye iyo ndwara yongera kubura. Ahageramiwe kurusha ahandi nk’uko bitangazwa ni muri zone ya Kinama.
Usibye I Bujumbura, no muri komine Rugombo mu ntara ya Cibitoke havugwa kolera. Ahandi hageramiwe n’iki cyorezo ni mu gace ka Mparamba ya mbere. Abaturage baho babwiye Ijwi ry’Amerika ko ahanini ibura ry’amazi ari yo ntandaro y’iyo ndwara. Bavuga ko bavoma amazi y’uruzi bita Nyakagunda bakayakoresha mu mirimo yose.
Muri byumweru bibiri bishize, abantu bagera kuri 15 ni bo bamaze kwakirwa mu kigo gishinzwe kuvura kolera mu Rugombo nk’uko abayobozi babitangaje.
Ihuriro ry’abaganga batagira umupaka rigaragaza ko nibura abantu bari hagati ya 200 na 250 barwara Cholera buri mwaka mu Burundi.
Kuva ku cyumweru nibwo imirwano yongeye kwaduka hagati y'ingabo za Leta FARDC na M23. Iyo mirwano yabereye mu duce twa Bwiza muri teritware ya Rutshuru mu birometro hafi 5 uvuye muri kitshanga umujyi muto ubarizwa muri teritware ya Masisi mu burasirazuba bwa republika ya demokarasi ya Kongo. Ku wa mbere iyo mirwano yakomereje mu duce twa Bwiza, nk’uko byemejwe n’umwe mu bayobozi ba sosiyete sivile yo muri ako gace. Umuvugizi […]
Post comments (0)