Ibisasu 2 byari byatezwe mu modoka yaturikijwe n’abarwanyi b’umurwi al-Sahabab, ku wa gatatu, byahitanye abantu batari musi ya 15, ndetse binasenya ibikorwa remezo birimo amazu mu ntara ya Hiraan iri rwagati muri Somaliya.
Ibiro bishinzwe gutangaza amakuru by’umutwe wa al-Shabab byatangaje ko ari wo wakoze icyo gitero.
Mw’itangazo ibyo biro byatangaje byabuze ko icyo gitero cyari kigambiriye kugabwa ku basirikare ba leta n’ababafasha mu ntambara bahanganyemo n’uyu mutwe.
Al- Shabab kandi yatangaje ko abavuye muri icyo gitero ari 87. Uyu mutwe akenshi itangaza imibare itandukanye n’iyo abayobozi baho ibitero byabereye nakunze gutangaza.
Iki gitero kiri mu byo uyu mutwe wa al-Shabab ukorana na al-Qaida watangiye kugaba mu bice bitandukanye nyuma y’uko igisirikare cya Leta ndetse nabagifashe batangiye ibikorwa byo guhashya uyu mutwe witerabwoba kuva umwaka ushize. Aho bagiye babatsinsura mu bice byari bimaze igihe mu biganza bya Al-Shabab.
Abdullahi Osman, akora imirimo y’ubucuruzi mu gace kitwa Mahas yatangaje ko ubwe yabaze abantu 15 bapfuye barimo abasirikare, abarwanyi b’uyu mutwe n’abasivile. Yatangaje ko amazu atari make yesenyutse, kandi ko imibare ’abapfuye gishobora kwiyongera.
Inteko za reta zari zatujije umurwi al-Shabab wari watujijwe mu ntara ya Hiraan mu mwaka uheze. Yamara abarwanyi b’uwo murwi babandanije gukora ibitero.
Abana babiri b’abahungu, basanzwe mu nzu bamaze gushiramo umwuka, bazize imbabura nyina yari yasize mu nzu yaka. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rusumo mu Murenge wa Butaro, Akarere ka Burera, mu ma saa yine z’ijoro ryo ku cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2023. Iyo mbabura yaka nyina yasize ayiteretse mu nzu, abo bana ndetse na se bari baryamyemo, arakinga ajya mu baturanyi. Nyuma abaturage baje kubona hari […]
Post comments (0)