Inkuru Nyamukuru

Ubushinjacyaha bwajuririye icyemezo cy’Urukiko cyo kurekura Prince Kid

todayJanuary 5, 2023 75

Background
share close

Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné wamenyekanye nka Prince Kid.

Prince Kid agiye gusubira mu nkiko

Me Nyembo Emelyne wunganira Prince Kid mu buryo bw’amategeko, yatangarije Kigali Today ko Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwafashe cyo kugira umwere Ishimwe Dieudonné, ku byaha yari akurikiranyweho bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Me Nyembo ntavuga itariki bahawe yo kuzaburana ubujurire, ndetse ko n’impamvu ubushinjacyaha bwashingiyeho bujurira ko itaratangazwa.

Ibi bisobanuye ko uku kujurira k’ubushinjacyaha bigiye gutuma Prince Kid asubira mu nkiko mu gihe yari azi ko urubanza rwarangiye.

Nta gihe kinini gishize Ishimwe Dieudonné afunguwe kuko tariki ya 2 Ukuboza 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ari bwo rwamusomeye urubanza, ruhita runategeka ko afungurwa.

Urukiko rumurekura rwashigiye ko ibimenyetso Ubushinjacyaha ndetse n’abatangabuhamya batanze bidahagije ngo akomeze gufungwa.

Mbere y’isomwa ry’uru rubanza rwe nta kizere cyari gihari ko atari bukatirwe igifungo, kuko ubushinjacyaha bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 16.

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa rwashyizwe mu muhezo ndetse n’abatangabuhamya nta wigeze agaragara mu ruhame n’ubwo Prince Kid we, atahwemaga kubisaba.

Ishimwe Dieudonné yatawe muri yombi tariki 25 Mata 2022 n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), atangira gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa ndetse n’iby’ihohotera rishingiye ku gitsina, byavugwaga mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Rwamagana: Aba DASSO 416 basoje amahugurwa abinjiza mu kazi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mutarama, mu ishuri ry'amahugurwa rya Polisi y'u Rwanda (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa y'ibanze ahabwa abakozi b'urwego rwunganira akarere mu gucunga umutekano (DASSO) binjijwe mu kazi bagera kuri 416 batanzwe n'uturere 16. Umuhango wo gusoza aya mahugurwa y'icyiciro cya gatandatu, wayobowe na Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu, Musabyimana Jean Claude. Witabiriwe kandi na ba Guverineri b'intara, Umuyobozi […]

todayJanuary 5, 2023 55

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%