Inkuru Nyamukuru

Uganda: Icyorezo cya Ebola kiri hafi kurangira

todayJanuary 5, 2023 79

Background
share close

kuri uyu wa kane abashinzwe ubuzima muri Afurika bavuze ko icyorezo cya Ebola muri Uganda kiri hafi kurangira, mu gihe hashize iminsi 39 kuva hemejwe umurwayi wa nyuma wasanganywe virusi y’iyo ndwara mu gihugu.


Abayobozi mu kigo gishinzwe kurwanya no gukumira indwara muri Afurika (Africa CDC), bemeje bwa mbere icyo cyorezo mu kwezi kwa 9 ndetse bemeza ko yari Ebola Sudani, indwara itarabonerwa urukingo.

Mu Ukuboza umwaka ushize, Uganda yasezereye mu bitaro umuntu wa nyuma wakekwagaho Ebola. Perezida Yoweri Museveni kandi yakuyeho inzitiri zose zabuzaga abantu kuva mu bice bimwe bajya mu bindi. Gukuraho izo nzitizi byagaragazaga ko iyo ndwara yari imaze kugenza amaguru make.

Umuyobozi wa Africa CDC, Ahmed Ogwell Ouma, yabwiye abanyamakuru ko nihatagira umurwayi mushya wa Ebola uboneka mbere ya taliki ya 10 Mutarama, iyo ndwara izaba yacitse mu gihugu. Nkuko Reuters ibitangaza.

Yashimye guverinoma ya Uganda ku ngamba nziza yahuje zafashije gutuma Ebola idakwirakwira, avuga ko byafashe iminsi 70 kugirango icyorezo gihagarikwe, ubwo hemezwaga ko abantu 142 bari bamze kwandura. Abahitanywe n’iyo ndwara ni 55. Ouma yongeyeho ko ubu urukingo rwa Ebola Sudani rurimo kugeragezwa.

Abashinzwe ubuzima muri Afurika bakoreye hamwe, bitegura guhangana n’icyo cyorezo nyuma y’uko Ebola Zaire yari imaze gushegesha uburengerazuba bw’Afurika mu 2014-2016. Icyo gihe iyo ndwara yishe abantu 11,300, abenshi ni abo mu bihugu bya Gineya, Sierra Leone na Liberiya.

Ishami rya Loni ryita ku buzima OMS, rivuga ko igihugu kiba kigomba kumara iminsi 42 nta muntu wanduye, nyuma y’uko umurwayi wa nyuma yemejwe, kugirango bitangazwe ko indwara yacitse mu gihugu.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Aborozi b’inkoko barinubira igihombo batewe na ‘Uzima Chicken’

Umwarimu witwa Christine Kayirangwa avuga ko muri Kanama 2022 yafashe inguzanyo ya miliyoni ebyiri n’ibihumbi 500Frw muri banki, ayashora mu bworozi bw’inkoko zitanga inyama. Kayirangwa avuga ko yagannye ikigo Uzima Chicken gitanga imishwi yo korora, yishyura ibihumbi 800Frw kimuha inkoko zibarirwa muri 500 n’ibiribwa byazo. Avuga ko izo nkoko yaguze muri Uzima Chicken yagiye kuzororera i Mageragere muri Nyarugenge, azijyanana n’ibiryo yabwirwaga ko bizamara ukwezi n’igice, atazongera kugura ibindi. Uyu […]

todayJanuary 5, 2023 171

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%