Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Babiri bafatanywe inka 39 bikekwa ko zibwe muri Uganda

todayJanuary 11, 2023 61

Background
share close

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama 2023, Police ikorera mu Karere ka Nyagatare, yafashe Tuyisenge Hassan w’imyaka 24 w’Umunyarwanda na Nabasa Ezra w’imyaka 32 y’amavuko w’Umugande, bafite inka 39 bikekwa ko zibwe mu Gihugu cya Uganda.

Izi nka zibwe muri Uganda zizanwa mu Rwanda

Aba bombi bafashwe saa munani n’igice z’amanywa, bafatirwa mu Mudugudu wa Kaburimbo, Akagari ka Nyamikamba, Umurenge wa Gatunda, nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’abaturage.

Amakuru akimenyekana, Polisi ku bufatanye na DASSO, bashakishije aho izo nka zaba ziherereye babasha kuzibona ndetse n’abakekwaho kuziba bakazizana mu Rwanda banyuze mu nzira zitemewe, barafatwa.

Abakekwaho kuziba muri Uganda bakazizana mu Rwanda, bahise bafungirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatunda mbere y’uko bashyikirizwa RIB, inka nazo zikaba zajyanywe ku biro by’Umurenge wa Gatunda mu gihe hagishakishwa nyirazo kugira ngo azisubizwe.

Abakekwaho ubwo bujura bafashwe

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya amateka y’umuhanzi Musoni Evariste benshi bitiranyaga n’Umurundi

Umuhanzi Musoni Evariste yavukiye mu Rwanda ku Kibuye (Karongi) mu 1948, ahunga mu 1973 ari kumwe na nyina bajya mu Burundi, abavandimwe be bahungira mu bindi bihugu, nyuma y’uko ise yiciwe mu Rwanda mu 1963 mu mvururu zishingiye ku ivangura ryari ryaratangiye mu 1959. Musoni Evariste Akiri mu Rwanda, Musoni Evaritse yaririmbye indirimbo zitandukanye harimo ize bwite n’izo yacuranganye na orchestre Les Colombes nka Unca iki, Ngwino, Umugabo mu kaga, […]

todayJanuary 11, 2023 301

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%