Inkuru Nyamukuru

Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi ku bwo gufatira amashusho y’indirimbo muri Perezidansi ya Ghana

todayJanuary 11, 2023 136

Background
share close

Umuraperi Meek Mill yasabye imbabazi nyuma yo gufatira amashusho y’indirimbo mu ngoro y’umukuru w’Igihugu cya Ghana Nana Akufo-Addo.

Mu mpera z’icyumweru gishize, umuraperi Meek Mill wari umaze iminsi mu biruhuko muri Ghana, yasangije amashusho y’indirimbo yafatiye mu murwa mukuru Accra, ariko hakabamo amashusho make atishimiwe n’abaturage.

Ayo mashusho Meek yasabiye imbabazi yerekana imbere mu nzu ya ‘Jubille House’, ari na yo ngoro ya Perezida w’iki Gihugu.

Ni mugihe andi mashusho yerekana uyu muraperi yakoresheje amugaragaza ari kuri podium yakoreshejwe na Perezida Nana Akufo-Addo, ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu.

Abaturage ba Ghana bakimara kubona ayo mashusho bahise bakoresha imbuga nkoranyambaga, bagaragaza ko batishimiye ibyakozwe na Meek Mill, bavuga ko ari agasuzuguro kuri Perezida w’Igihugu cyabo.

Benshi babinenze bavugaga ko gufatira amashusho muri iyi nyubako ari ukurenga ku mategeko, mu gihe batanumva uburyo Meek yemerewe gufatira amashusho aho hantu hubashywe cyane.

Meek Mill yahise ajya kuri twitter asaba imbabazi, agira ati “Ndasaba imbabazi abaturage niba ari agasuzuguro! Ku baturage ba Ghana nta videwo nashyize hanze igamije gusuzugura abaturage ba Ghana”.

Yavuze ko nk’umuhanzi kwari uguhuza umuziki ndetse n’ubugeni bugamije guhuza umugabane wa Afurika na Amerika, ndetse ko nk’umuntu wakuriye muri Amerika kugeza ku myaka irenga 30, Atari azi neza imibereho y’abaturage bo muri Ghana.

Meek Mill yemeye kandi ko abayobozi bo mu biro bya Perezida wa Ghana, Nana Akufo-Addo, batari bazi ko arimo gufata amashusho, ndetse ko yahise ayakura ku mbuga nkoranyambaga.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gen. Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko muri Polonye

Umugaba mukuru w'Ingabo z'u Rwanda RDF, General Jean Bosco Kazura ari mu ruzinduko rw'akazi muri Polonye ku butumire bwa mugenzi we General Rajmund T. Andrzejczak. Nk'uko tubikesha urubuga rw'Ingabo z'u Rwanda RDF, Gen Jean Bosco Kazura yatangiye uru ruzinduko ku wa Kabiri Tariki 10 Mutarama 2023. Gen Kazura n'itsinda rimuherekeje ririmo Ambasaderi w'u Rwanda muri Polonye, Prof. Shyaka Anastase, bagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’Ingabo za Polonye ku birindiro bikuru byazo nyuma […]

todayJanuary 11, 2023 93

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%