Gahunda yo kugabanya ubucucike muri za gereza zo hirya no hino mu gihugu, yitezweho kuzafasha Guverinoma y’u Rwanda kurokora arenga Miliyoni 14.6Frw, nk’uko bitangazwa na Minisiteri y’Ubutabera.
Kugeza ubu, u Rwanda rufite abantu bagera ku 86.000 muri za gereza 13 zo hirya no hino mu gihugu, kandi bivugwa ko Guverinoma ikoresha nibura agera kuri Miliyoni 1.4Frw mu gutunga umuntu ku mwaka.
Ku wa Kabiri tariki 10 Mutarama 2023, mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro politiki ebyiri ziheruka kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri, zirimo iyo gukemura amakimbirane bidasabye kujya mu nkiko n’iy’ubutabera mpanabyaha (Criminal Justice policy), Minisitiri w’Ubutabera Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko muri Pilitiki nshya y’ubutabera mpanabyaha, gufunga, bizajya biza ari icyo kintu cya nyuma igihe ibindi byose byabanje kugeragezwa(last resort).
Ni politiki izajya itanga ibihano bitandukanye harimo insimbura gifungo, gufungurwa by’agateganyo no gukurikinwa kw’abakekwaho ibyaha badafunze no gufungurwa kwa bamwe mu mfungwa igihano cyo gufungwa kitararangira mu gihe batanze isezerano ryo kuzarangwa n’imyitwarire myiza hanze (release on parole), kandi bakaba bagaragaza impinduka nziza.
Muri iyo politiki nshya y’ubutabera mpanabyaha, nitangira gushyirwa mu bikorwa, itegerejweho kuzagira uruhare mu kugabanya ubucucike bw’abantu muri za gereza, aho mu myaka y’ingengo y’imari itatu ibanza, umubare w’imfungwa uzagabanukaho 5,000 naho mu yindi myaka ibiri izakurikiraho bakazabanukaho 10,000.
Gusa, izo politiki nshya z’ubutabera, ngo zizasaba ko habaho kuvugurura amategeko amwe n’amwe kugira ngo ahuzwe na zo, nk’uko Minisitiri Ugirashebuja yabisobanuye, nta gihe ntakuka yavuze cyo kuba ibyo kuvugurura ayo mategeko bizaba byarangiye, ariko ngo ntibizafata igihe kirekire.
Yagize ati “Gutanga igihe azavugururwa byo sinakubwira ko ari mu mezi abiri, atatu cyangwa ane ariko hari ibikorwa ku rwego rwa Minisiteri, hari n’ibisaba kujya mu nteko. Ibyo byose ni gahunda umuntu atakubwira uyu munsi ariko byaratangiye kandi turizera ko mu gihe cya vuba, muzatangira kubona aya mategeko avuguruye.”
Iyo politiki nshya yashimwe cyane na Komiseri mukuru w’Urwego rw’imfungwa n’abagororwa mu Rwanda (RCS), Juvenal Marizamunda, avuga ko uretse kuba izafasha mu kugabanya ubucucike mu magereza, izanatuma hashyirwaho ingamba zituma abafungurwa bajyana ubumenyi n’imyifatire ituma baba abaturage beza, nk’uko byatangajwe na The New Times.
Ku wa Gatatu tariki ya 11 Mutarama, Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Bugesera, yafatiye mu cyuho abagabo babiri barimo kwigana amadorali y’Amerika angana n’ibihumbi 100 ahwanye na Frw107,226,400. Abafashwe ni uwitwa Noheli Gregoire uzwi ku izina rya Arafati na Bikorimana Isidore bakunze kwita Shalom bombi bafite imyaka 48 y’amavuko, bafatiwe mu mudugudu wa Gitaramuka, akagari ka Gakamba mu murenge wa Mayange. Umuvugizi wa Polisi mu […]
Post comments (0)