Inkuru Nyamukuru

Mali: abasirikare 14 ba Leta biciwe mu bitero by’Intagondwa

todayJanuary 12, 2023 35

Background
share close

Umuvugizi w’ingabo za Mali, Col. Souleymane Dembele, mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko abasirikare ba Mali baguye mu bico bibiri bitandukanye ubwo imodoka zari zibatwaye zakandagiraga ibisasu byatezwe mu butaka.

Yavuze ko ibyo bitero bisa nibyabereye rimwe rwagati mu gihugu. Hakurikiyeho imirwano hagati y’ingabo z’igihugu n’intagondwa zari zabateze ibyo bico. Abasilikare 14 ba leta bayiguyemo, abandi 12 bakomereka.

Ku rundi ruhande, Colonel Dembele yavuze ko bishe intagondwa zirenga 30 muri iyo mirwano.

Mali ni kimwe mu bihugu by’akarere ka Sahel bihora mu ntambara n’imitwe ishamikiye kuri al-Qaida n’umutwe wa Leta ya Kislamu, intambara zimaze guhitana abaturage ibihumbi n’ibihumbi

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nyagatare: Babangamiwe n’ibiciro bihanitse by’amarimbi

Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare bavuga ko babangamiwe bikomeye n’ibiciro byo gushyingura mu irimbi rusange, kuko ngo biri hejuru bikaba bituma bamwe bahitamo gushyingura ahatemewe cyangwa abandi bakagurisha imitungo kugira ngo babone ubushobozi bwo gushyingura. Mu mpera z’umwaka ushize nibwo Akarere ka Nyagatare katanze isoko ryo gucunga amarimbi hagamijwe guca akajagari kayagaragaramo. Ubusanzwe umuntu yagiraga ibyago akishyiriraho abantu bamufasha gushyingura uwe, harimo gucukura no kubaka imva bijyanye n’ubushobozi […]

todayJanuary 12, 2023 387

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%