Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Turukiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

todayJanuary 12, 2023 87

Background
share close

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Bishimiye gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Akigera mu Rwanda, Minisitiri Mevlüt yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira imibiri y’Abatutsi baruruhukiyemo ndetse ashyiraho indabo nk’ikimenyetso cyo kubaha agaciro.

Mu gitabo cy’abashyitsi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, Minisitiri Mevlüt Çavuşoğlu yanditse ko igihugu cye cyifatanyije n’u Rwanda mu bihe rwanyuzemo.

Avuga ko ibyabaye mu Rwanda ari ibintu bibabaje, byahitanye abantu bagera kuri miliyoni imwe mu gihe cy’iminsi 100.

Ba Minisitiri bombi basinya ayo masezerano

Avuga ko igihugu cye cyishimira ubumwe bw’Abanyarwanda no kuba u Rwanda rwarimitse ibitekerezo by’ubumuntu.

Mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri Dr Biruta yavuze ko umubano w’u Rwanda na Turukiya wifashe neza, ariko ko byarushijeho mu myaka 10 ishize.

Ati “Umubano w’ibihugu byombi warushijeho gutera imbere nyuma y’aho muri 2013 u Rwanda rufunguye Ambasade mu Mujyi wa Ankara, ari na wo murwa mukuru wa Turukiya, ndetse iki gihugu nacyo mu 2014 gifungura Ambasade yacyo i Kigali.

Minisitiri Biruta avuga ko masezerano basinye agera kuri 21 y’ubutwererane, mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi n’ishoramari, umutekano, ubwirinzi n’igisirikare, uburezi, gukurwaho za Viza, umuco na Dipolomasi.”

Yashimye ko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwakomeje kwiyongera, buva kuri miliyoni $31 mu 2019 bugera kuri miliyoni $ 178 mu 2022.

Ati “Urumva ko bwikubye hafi inshuro eshanu mu myaka itatu.”

Minisitiri Biruta avuga ko mu Banyarwanda bagera kuri 250 bahawe amahirwe na Türkiye mu bijyanye n’uburezi, abagera kuri 81 bahawe buruse n’icyo gihugu.

Yashyize indabo ku rwibutso

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Mali: abasirikare 14 ba Leta biciwe mu bitero by’Intagondwa

Umuvugizi w’ingabo za Mali, Col. Souleymane Dembele, mu itangazo yashyize ahagaragara, yavuze ko abasirikare ba Mali baguye mu bico bibiri bitandukanye ubwo imodoka zari zibatwaye zakandagiraga ibisasu byatezwe mu butaka. Yavuze ko ibyo bitero bisa nibyabereye rimwe rwagati mu gihugu. Hakurikiyeho imirwano hagati y’ingabo z’igihugu n’intagondwa zari zabateze ibyo bico. Abasilikare 14 ba leta bayiguyemo, abandi 12 bakomereka. Ku rundi ruhande, Colonel Dembele yavuze ko bishe intagondwa zirenga 30 muri […]

todayJanuary 12, 2023 35

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%