Ubuyobozi bw’ikipe y’ingabo z’igihugu, APR F.C bwatanze umucyo ku by’itizwa ry’abakinnyi bayo mu yandi makipe, aho bamwe banatsimbararaga ku kinyoma kivuga ko itiza muri Marines F.C gusa.
Nsanzimfura Keddy yatijwe muri Marines FC
Kuva igihe cy’ihererekanya, igura n’igurishwa ry’ Abakinnyi ryakongera gufungura kuwa 01 Mutarama 2023, APR FC yatije bamwe mu bakinnyi bayo batabonaga umwanya wo gukina.
Ubuyobozi bwa APR F.C bwatangaje ko gahunda yo gutiza abakinnyi mu yandi makipe yagombaga gushyira mu bikorwa ibyo amategeko ayemerera ishingiye ku bushishozi bw’ Abatoza, birimo gutiza Abakinnyi batari bakibona umwanya uhagije wo gukina nyamara ari abahanga.
Imwe mu makipe yasabye Abakinnyi APR F.C ni Marines F.C ko bayitiza Abakinnyi ndetse isaba abo batoza bayo bakurikiranye bagasanga bayigirira umumaro. Muri bo, Ubuyobozi bwa APR F.C bwayitijemo Nsanzimfura Keddy, Mbonyumwami Thaiba na Nkundimana.
Ibi byakurikiwe n’imvugo zitandukanye zivuga ko APR F.C itiza Abakinnyi muri Marines FC gusa nyamara iyi kipe y’ingabo ivuga ko atariko kuri kuko nta kipe n’imwe ya hano mu Rwanda idafite umukinnyi wa APR F.C.
Niyigena Clement yari yaratijwe muri Rayon Sports
Chairman wa APR F.C, Lt Gen MK MUBARAKH yatangaje ko abavuga ibyo ari abirengagiza nkana ukuri bazi.
Ati “APR F.C mu mikoranire myiza n’andi makipe, dufite izo duha Abakinnyi twareze ndetse izindi harimo na Marine F.C tukazitiza, niba mutari mubizi kuko izindi mutazivuga.”
Yakomeje yibutsa ko mu bihe bitandukanye APR F.C yatije Rayon Sports Abakinnyi 3 barimo Sugira Ernest na Niyigena Clement na Mitima Isaac myugariro igenderaho ubu warerewe muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.
Usibye Rayon kandi, Gorilla F.C yatijwe abakinnyi batandukanye barimo n’abayifashije kuzamuka mu cyiciro cya mbere bakanayifasha kutamanuka, ndetse ubu bamwe mu nkingi ya mwamba iyi kipe yubakiyeho ni intizanyo, abandi ni abo ifite bya burundu ariko baravuye mu ikipe ya APR F.C barimo Uwimana Emmanuel, Sindambiwe Protais n’abandi.
Sindambiwe Protais watijwe muri Gorilla
Chairman wa APR F.C kandi yasabye ko abavuga ko ikipe ayobora itiza Abakinnyi muri Marines FC gusa badakwiye kwibagirwa ko na Gasogi United yagiye itizwa Abakinnyi mu bihe bitandukanye, ubu ikaba iri mu makipe ahatana kandi afite n’amahirwe yo gutwara igikombe cya Shampiyona.
Usibye ayo makipe atandukanye, Mukura Victory Sports nayo yagiye itizwa Abakinnyi mu bihe bitandukanye, abaheruka bakaba ari Mariza Innocent na Kenese Armel yatijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.
Kugeza ubu APR F.C ifite Abakinnyi benshi b’intizanyo mu makipe atandukanye, hakaba n’abandi bagiye batizwa ariko bakananirwa kuzamura urwego rwabo ngo babone umwanya wo gukina muri iyi kipe y’ingabo bikarangira barekewe mu makipe batijwemo.
Kugeza ubu APR F.C ifite APR Football Academy n’ Amarerero (Football Training Centres) ayishamikiyeho 16 mu bice bitandukanye by’igihugu, ndetse gahunda yo koyongera no kuyongerera ubushobozi irakomeje kugira ngo ajye arushaho gutanga abakinnyi benshi kandi beza.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye mu biro bye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Turukiya Mevlüt Çavuşoğlu uri mu ruzinduko mu Rwanda, amushyikiriza intashyo za mugenzi we, Recep Tyyip Erdoğan. Perezida Kagame yakiriye Minisitiri Mevlüt ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023. Ibiro by'Umukuru w'Igihugu dukesha iyi nkuru byatangaje ko Perezida Kagame na Mevlüt baganiriye ku buryo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye busanzwe buri hagati y'ibihugu byombi. Minisitiri […]
Post comments (0)