Inkuru Nyamukuru

Buri cupa ry’inzoga, irobo y’umunyu, na byo bigomba gutangirwa fagitire ya EBM

todayJanuary 13, 2023 1732

Background
share close

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), kiraburira utubari, amarestora na za butiki byo muri karitsiye, ko abazafatwa badatanga inyemezabuguzi (fagitire) za EBM kuri buri kintu cyose kugurishijwe, n’ubwo yaba irobo y’umunyu, bagomba kubihanirwa nta kujenjeka.

Barasabwa gutanga fagitire ya EBM kuri buri kintu bagurishije

Abacuruzi bose mu Rwanda bagomba kuba bafite imashini za EBM, utayifite akaba agomba kugira mudasobwa cyangwa telefone igezweho (smart phone), birimo application (App) ya RRA itanga ubutumwa (message) bwa EBM.

Komiseri wungirije ushinzwe Abasora akaba n’Umuvugizi wa RRA, Jean Paulin Uwitonze, avuga ko umuntu wese ucuruza asabwa gushyira App ya EBM muri telefone cyangwa muri mudasobwa ye nk’uko bashyiramo whatsapp, gusa bikaba ngombwa kubanza kuyisaba muri RRA.

Uwitonze agira ati “Fagitire ya EBM ubundi igomba gutangwa ku kintu cyose ugurishije, turimo kubibona ndetse twanaburiye amaresitora, utubari n’amabutiki, hari abo muri karitiye ubona bacuruza amafaranga menshi.”

Ati “N’ubwo bakwanga kumva, baracyategereje ngo ’turabageraho’, ubwo nituza n’ibihano bizaba bigendanye, ihazabu ku kudakoresha EBM ni ibihumbi 200Frw, hakaza kwiyongeraho n’umusoro wa TVA wari ugiye kongerwa ku kintu cyafashwe wikuba inshuro 10.”

Uwitonze asaba abacuruzi bose kwigana bagenzi babo bo muri za ‘Supermarket’, aho bo ngo bagurisha akantu gato nka buji y’amafaranga 50Frw bakayitangira inyemezabuguzi ya EBM.

Avuga ko buri cupa ry’inzoga cyangwa irya soda, irobo y’umunyu n’ibindi, ngo bigomba gutangirwa inyemezabuguzi ya EBM.

Uwitonze avuga ko utumashini twa EBM duhari ariko tutagenewe buri mucuruzi kubera ubuke bwatwo hamwe n’amabwiriza aduherekeza iyo badutanze, ariko App ya EBM yo igashyirwa muri mudasobwa cyangwa muri telefone ku buntu.

Uwitwa Muhire ucuruza butiki y’ibintu bitandukanye, avuga ko kwandika muri telefone buri kantu kose kaguzwe, imbere ye haba hari umurongo w’abantu benshi ngo bitapfa kumworohera, ndetse ko atamenya no gukoresha EBM atabihugukiwemo.

Muhire ati “Bazadusobanurira uko umuntu yabigenza kuko ntabwo tubizi, ntabwo tuzi n’inzira byacamo. Nk’ubu umuntu araza ati ’mpa irobo y’umuceri’, undi akagusaba umunyu wa 100Frw, undi agasaba ibishyimbo bya 150Frw, igitunguru cya 50Frw,…muri make sinzi uburyo ibyo bintu umuntu yabisohorera fagitire.”

Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo k’umwaka ushize wa 2022, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje bamwe mu bafatiwe mu makosa yo kudatanga inyemezabuguzi za EBM bagera kuri 236, ndetse n’abatubije umusoro bagera kuri 58.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Turukiya byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye

Mu ruzinduko rw’umunsi umwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Turukiya, Mevlüt Çavuşoğlu, yagiriye mu Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mutarama 2023, yashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu byombi, mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya. Bishimiye gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi Akigera mu Rwanda, Minisitiri Mevlüt yabanje gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yunamira imibiri y’Abatutsi baruruhukiyemo ndetse […]

todayJanuary 12, 2023 87

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%