Inkuru Nyamukuru

Nyarugenge: Urukiko rwaburanishije umugabo wishe mugenzi we amuziza 800frw

todayJanuary 13, 2023 134

Background
share close

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge Ku wa mbere tariki 09 Mutarama 2023, rwaburanishije ikirego cy’umugabo ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye mugenzi we amukubise umukoropesho muri nyiramivumbi bikamuviramo urupfu.

Uregwa bivugwa ko nyakwigendera witwa Ntamakemwa Jean Baptiste yamutumye inkwi zo gucana arazimuzanira amwishyuza amafaranga magana inani y’u Rwanda (800Frw) baterana amagambo, ahita ajya gushaka igiti cyari gikwikiyemo umukoropesho arakizana akimukubita mumusaya (muri nyiramivumbi) nyakwigendera ahita yikubita hasi ata ubwenge bimuviramo urupfu.

Uregwa yemera icyaha akurikiranyweho cy’ubwicanyi akanagisabira imbabazi mu nzego zose yabarijwemo ndetse n’imbere y’urukiko akaba yaraburanye yemera icyaha.

Ubushinjacyaha dukesha iyi nkuru, buvuga ko urubanza ruzasomwa ku ya 17 Mutarama 2023.

Icyo cyaha cy’ubwicanyi nikiramuka kimuhamye azahanishwa igihano cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

APR FC yatanze umucyo ku bivugwa ko itiza abakinnyi muri Marines FC gusa

Ubuyobozi bw'ikipe y'ingabo z'igihugu, APR F.C bwatanze umucyo ku by’itizwa ry’abakinnyi bayo mu yandi makipe, aho bamwe banatsimbararaga ku kinyoma kivuga ko itiza muri Marines F.C gusa. Nsanzimfura Keddy yatijwe muri Marines FC Kuva igihe cy’ihererekanya, igura n’igurishwa ry’ Abakinnyi ryakongera gufungura kuwa 01 Mutarama 2023, APR FC yatije bamwe mu bakinnyi bayo batabonaga umwanya wo gukina. Ubuyobozi bwa APR F.C bwatangaje ko gahunda yo gutiza abakinnyi mu yandi makipe […]

todayJanuary 13, 2023 188

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%