Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, igisasu cy’igicurano cyahitanye abantu barenga 10 gikomeretsa benshi mu bari mu rusengero ruherereye mu mujyi wa Kasindi mu ntara ya Kivu ya ruguru.
Iki gitero cyibasiye abantu barimo basenga bo mu itorero rya Communauté des Églises Pentecôtistes du Congo, cyabaye ku Cyumweru tariki 15 Mutarama nk’uko abayobozi babitangaza.
Leta ya RDC yamaganye iki gitero yise icya “kinyamaswa” ivuga ko bigaragara ko cyakozwe n’abyihebe byo mu mutwe wa ADF.
Radio Okapi, yatangaje ko abantu bagera kuri 17 aribo bapfuye abandi barenga 20 bagakomereka.
Inkuru ya BBC ivuga ko Leta ya Congo yatangaje ko inzego z’umutekano ubu zigenzura aho ibi byabereye kandi hari gukorwa iperereza ngo hamenyakane neza abateze iki gisasu.
Umujyi wa Kasindi uri ku mupaka wa DR Congo na Uganda muri teritwari ya Beni y’intara ya Kivu ya ruguru ndetse ni agace kari kamaze igihe katarangwamo ibikorwa nk’ibi by’iterabwoba.
Bamwe mu babonye ibyabaye ku cyumweru bavuga ko icyo gisasu cyaturitse mu gihe muri urwo rusengero, rwarimo abantu barenga 100, bari bageze mu gihe cyo kubatiza.
Umutwe wa ADF wagiye uvugwa mu bikorwa by’iterabwoba hafi y’aka gace ntacyo uratangaza ku bivugwa na leta ko ariwo waba warateze icyo gisasu.
Igice kinini cy’uburasirazuba bwa DR Congo kimaze imyaka irenga 20 kibasiwe n’ibikorwa by’imitwe y’inyeshyamba z’abanyecongo, n’iz’abanyamahanga nka ADF ivuga ko irwanya ubutegetsi bwa Uganda, FDLR na RED Tabara.
Perezida Paul Kagame yibukije muri rusange ko abantu bareshya kandi ari bato mu isanzure, bikwiye no gutuma baca bugufi no kwakira ko bareshya. Perezida Kagame ageza ijambo ku bitabiriye ayo masengesho Yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, mu masengesho yo gusengera Igihugu no gushima Imana yabereye muri Kigali Convention Center, akanitabirwa n’abantu batandukanye baturutse mu bindi bihugu birimo Zimbabwe, Gabon, Congo Brazzaville, Botswana, Kenya, Ghana, Uganda, Leta Zunze […]
Post comments (0)