Inkuru Nyamukuru

Isomwa ry’urubanza rwa Bamporiki ryasubitswe

todayJanuary 16, 2023 77

Background
share close

Isomwa ry’Urubanza rwa Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, ryari riteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023 ryasubitswe, ryimurirwa tariki 23 Mutarama 2023 saa munani (14h00) zuzuye.

Bamporiki EdouardUmuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harrison Mutabazi, yatangaje ko impamvu urubanza rwe rwasubitswe ari uko rutararangizwa kwandikwa.Ati “Ntabwo urubanza rurarangizwa kwandikwa kandi ubundi urukiko rusoma imyanzuro yanditse, niyo mpamvu rwasubitswe ngo rubanze rwandikwe rwose”.

Taliki 19 Ukuboza 2022, nibwo Bamporiki aheruka mu rukiko rukuru kugira ngo aburane ubujurire yatanze ku byaha yahamijwe byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko.

Muri Nzeri 2022, urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye gufungwa imyaka 4, agatanga n’ihazabu ya Miliyoni 60 Frw.

Urukiko mu kumukatira iriya myaka 4, rwitaye ku buryo Bamporiki kuva yatabwa muri yombi yakomeje kwemera ibyaha ndetse akanabisabira imbabazi, akavuga ko ahawe imbabazi atakongera gukora amakosa kuko yamaze kwikosora.

Iki gihano Bamporiki yarakijuririye maze aburana ubujurire tariki 19 Ukuboza 2022, yongera gutakambira urukiko ko rwamugabanyiriza ibihano, kuko yamaze kwikosora kandi yifuza gukomeza kugirira igihugu akamaro.

Mu gihe Bamporiki yaburanaga ubujurire, Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko ubusabe bwe nta shingiro bufite kuko igihano yahawe ari gito, ukurikije uburemere bw’icyaha yakoze.

Ubushinjacyaha bukavuga ko bidakwiye ko ajuririra igihano yahawe, ndetse bugaragaza ko nabwo bwajuririye kiriya gihano kuko ari gito.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko indi mpamvu yatumye bujurira ari uko icyaha cya Ruswa Urukiko rwakimugizeho umwere, rukamurega icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubusabe bwa Bamporiki nta shingiro bufite, kuko ibyaha byakozwe n’umuyobozi ujijutse bihagije, kandi ngo yari ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta ndetse wanize amategeko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Igororero rya Muhanga ryatangiye kugabanyirizwa ubucucike

Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu (MININTER), iratangaza ko Igororero rya Muhanga ryatangiye kugabanyirizwa ubucucike, kugira ngo abagororwa babashe kwisanzura no kuba mu buzima bwiza. Igororero rya Muhanga ryari rifite ubucucike bukabije Ibyo birimo gukorwa himurwa abagore 625 bari bahafungiye, bimurirwa mu Igororero rya Nyamagabe ahuzuye icyumba gishobora kwakira abagororwa 1000. Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Gihugu, Alfred Gasana, atangaza ko kwimura abo bagore bitazabangamira ubutabera bwabo, kuko abakiburana bazajya bazanwa i […]

todayJanuary 16, 2023 63

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%