Inkuru Nyamukuru

Hagiye gushyirwaho Banki nkuru ya EAC

todayJanuary 17, 2023 32

Background
share close

Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangaje ko ugiye kwiga uburyo hashyirwaho Banki Nkuru yawo.

EAC yatangaje ko ibi bizakorwa bitarenze uyu mwaka wa 2023, mu rwego rwo gufasha uyu muryango kugera ku ntego zawo zitandukanye z’iterambere.

Ibijyanye n’iyo Banki n’imikorere yayo, ngo bizatangarizwa mu nama y’Abaminisitiri bahagarariye ibihugu byabo muri uyu muryango, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki.

Dr Mathuki avuga ko gushyiraho iyo Banki Nkuru ya EAC, bizafasha uyu muryango guhuza Politiki y’ifaranga mu bihugu biwugize, ndetse binitezwe ko mu myaka itatu iri imbere, ibihugu bigize uyu muryango bizaba bikoresha ifaranga rimwe.

Akomeza avuga ko ibi bishobora koroshya ubucuruzi ndetse n’urujya n’uruza rw’abantu mu karere, binatume uyu muryango ugera ku ntego zawo zisanzwe, zijyanye n’isoko rusange ry’aka karere.

Ibihugu bigize uyu muryango ni u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Uganda, kenya na Sudani y’Epfo.

Kuri ubu Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ugizwe n’abaturage bagera muri Miliyoni 300.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Dore ibintu 10 bitangaje utamenye kuri Martin Luther King Jr.

Dr Martin Luther King Jr., umuvugabutumwa w’umwirabura w’Umunyamerika waharaniye uburenganzira bw’abirabura, kurwanya ubukene n’ubusumbane kugeza abizize, abakurikiraniye hafi ubuzima bwe bavuga ko bwaranzwe n’ibintu byinshi bitangaje, ariko bitamenywe na benshi. Dr Martin Luther King, Jr. Ubwo Abanyamerika bizihizaga umunsi we w’amavuko tariki 15 Mutarama, Umuyobozi w’ikigo cyitiriwe Martin Luther King, Jr. Lerone Martin, yatangaje ibintu 10 by’ingenzi byaranze ubuzima bwa King ariko bitamenyekanye cyane. 1. Ijambo ’I have a dream’ […]

todayJanuary 17, 2023 79

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%