Abigisha ijambo ry’Imana basanga bakwiye kubisanisha n’amateka y’u Rwanda
Abanyamadini n’Amatorero mu Rwanda basanga igihe kigeze ngo basanishe inyigisho zitangirwa mu nsengero n’amateka y’u Rwanda, kugira ngo barusheho kubaka umubiri na roho by’Abanyarwanda. Ni ibyagarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, mu nama nyunguranabitekerezo hagati ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), n’abayobozi b’amatorero n’amadini hagamijwe gufasha umuryango nyarwanda gukira ibikomere, guteza imbere ubumwe, ubudaheranwa n’imibanire myiza mu Banyarwanda.Ni muri gahunda yo gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba […]
Post comments (0)