Inkuru Nyamukuru

RDC: Intagondwa ziyitirira Islam zigambye igitero cyahitanye abantu 14

todayJanuary 17, 2023 53

Background
share close

Umutwe w’abarwanyi b’umutwe wa leta ya kisilamu wemeje ko ariwo wagabye igitero cyahitanye abantu 14 mu rusengero ruherereye mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

The scene of a suicide bombing at the Eglise CEPAC (CEPAC Church) that killed dozen of people in an attack claimed by the Islamic State, in Kasindi, Democratic Republic of Congo January 16, 2023. REUTERS/Stringer

Abo barwanyi bariyitirira iki gitero cy’igisasu cyagabye ku Cyumweru tariki 15 Mutarama cyahitanye abantu 14 nk’uko byatangajwe n’abayobozi ku wa mbere.

Mu butumwa bashyize mu kinyamakuru cyabo cyitwa Aamaq, abo barwanyi bavuga ko bateguye icyo gitero muri urwo rusengero ruri i Kasindi, maze baturitsa igisasu cyahitanye abantu ubwo barimo gusenga.

Bakomeje bavuga ko ingabo za leta zikwiye kumenya ko mu gihe zizakomeza kubagabaho ibitero nabo bazakomeza ibikorwa byabo.

Abo barwanyi bavuga ko icyo gisasu cyahitanye abakiristu 20. Nyamara, ku wa mbere abayobozi ba RD Congo batangaje ko hitabye Imana abantu 14 gusa kandi ko hakomeretse abandi 63.

Abayobozi kandi bavuze ko abakomeretse batabawe n’ingabo za Loni zishinzwe umutekano (MONUSCO) ku bitaro bikuru by’i Beni.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

‘Green Gicumbi’ igiye gutanga miliyoni 700Frw ku bafite imishinga irengera ibidukikije

Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi bafite imishinga myiza yo kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, bagiye guhabwa Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 700 bitarenze Werurwe 2023. Mu baturage bazahabwa igishoro harimo abatubura imbuto y’indobanure Ayo mafaranga atangwa n’Umushinga Green Gicumbi usanzwe ufasha ako karere guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, binyuze mu kigega gitera inkunga imishinga y’Abaturage (Community Adaptation Fund). Ayo mafaranga azaba atanzwe mu cyiciro cya kabiri nyuma y’andi miliyoni 700 […]

todayJanuary 17, 2023 88

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%