Ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu karere ka Rubavu amacupa 813 y’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo n’ibitenge bya magendu hafatwa abagore babiri bacyekwaho kubyinjiza mu gihugu.
Abafashwe ni Uwamahoro Diane ufite imyaka 39 y’amavuko wafatanywe amacupa 453 ya mukorogo na Mporwiki Clémence w’imyaka 44 wafatanywe magendu y’ibitenge 31 mu gihe andi macupa 360 yasanzwe aho yari yasizwe mu isoko na ba nyirayo, mu mudugudu w’Ubucuruzi, akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafatiwe mu isoko rya Gisenyi hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Umuturage yatanze amakuru ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ko Uwamahoro acuruza amavuta yangiza uruhu ndetse na mugenzi we bakunze kuba bari kumwe witwa Mporwiki nawe acuruza magendu y’ibitenge.”
Akomeza agira ati: “Mu bikorwa byakozwe byo kubasaka, abapolisi babasanganye amacupa 453 ya mukorogo n’ibitenge 31 bya magendu, ndetse hafi y’aho bacururiza hafatirwa andi macupa 360 y’amavuta yangiza uruhu, byagaragaye ko ba nyirayo batari bakiri hafi aho, nayo yahise afatwa, haracyarimo gushakishwa abayahasize.”
Abafashwe n’ibyo bafatanywe bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza.
Post comments (0)