Inkuru Nyamukuru

Rubavu: Abagore babiri bafatanywe amacupa arenga 800 y’amavuta yangiza uruhu

todayJanuary 17, 2023 190

Background
share close

Ku Cyumweru tariki ya 15 Mutarama, Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryafatiye mu karere ka Rubavu amacupa 813 y’amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo n’ibitenge bya magendu hafatwa abagore babiri bacyekwaho kubyinjiza mu gihugu.

Abafashwe ni Uwamahoro Diane ufite imyaka 39 y’amavuko wafatanywe amacupa 453 ya mukorogo na Mporwiki Clémence w’imyaka 44 wafatanywe magendu y’ibitenge 31 mu gihe andi macupa 360 yasanzwe aho yari yasizwe mu isoko na ba nyirayo, mu mudugudu w’Ubucuruzi, akagari ka Nengo mu murenge wa Gisenyi.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bafatiwe mu isoko rya Gisenyi hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Umuturage yatanze amakuru ku ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu ko Uwamahoro acuruza amavuta yangiza uruhu ndetse na mugenzi we bakunze kuba bari kumwe witwa Mporwiki nawe acuruza magendu y’ibitenge.”

Akomeza agira ati: “Mu bikorwa byakozwe byo kubasaka, abapolisi babasanganye amacupa 453 ya mukorogo n’ibitenge 31 bya magendu, ndetse hafi y’aho bacururiza hafatirwa andi macupa 360 y’amavuta yangiza uruhu, byagaragaye ko ba nyirayo batari bakiri hafi aho, nayo yahise afatwa, haracyarimo gushakishwa abayahasize.”

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bahise bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gisenyi kugira ngo hakomeze iperereza.

CIP Rukundo yibukije abacuruza magendu n’ibindi bicuruzwa bitemewe ko bakwiye kubizinukwa burundu kuko bifatwa bakabihomberamo ndetse nabo bagafungwa.

Yashimiye ubufatanye bukomeje kurangwa hagati ya Polisi n’abaturage badahwema gutangira amakuru ku gihe bigatuma abanyabyaha bafatwa.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Musanze: Inkongi y’umuriro yibasiye amaduka ibyarimo birakongoka

Inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, ahazwi nko kwa Kanuma, ahateganye n’inzu y’igorofa izwi nko kwa Gasore, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ibicuruzwa byarimo hafi ya byose birahatikirira. Ibicuruzwa byinshi byahatikiriye, abacuruzi barataka igihombo gikomeye Iyo nzu igizwe n’imiryango 19, yacururizwagamo ibikoresho harimo iby’ubwubatsi, Papeterie, ibikoresho by’ikoranabuhanga, imyambaro, kwambika abageni, alimentation, gaz, resitora, studio n’ibindi binyuranye. Niyoyita Pacifique ucuruza ibikoresho […]

todayJanuary 17, 2023 148

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%