Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo, ku wa Mbere tariki ya 16 Mutarama, yafatiye mu cyuho abagabo bane bari barimo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko.
Abafashwe ni Munyakagabo Theogene, Bikorimana Oman, Niyomugabo Jacques na Twajekare Dismas bafatiwe mu kirombe giherereye mu mudugudu wa Kamatamu, Akagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Hari hashize iminsi sosiyete yitwa Luna Smelter ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu kirombe bafatiwemo itanze ikirego ko hari abantu bacukura mu birombe byayo. Ku wa Mbere nibwo twahamagawe n’abaturage bo mu Kagari ka Mamfu ko hari abantu barimo kuhacukura, Polisi ihageze ihasanga abantu bane bacukuraga, batabwa muri yombi.”
Yakomeje agira ati: “Mu byo bafatanywe harimo amabuye yo mu bwoko bwa Gasegereti yari akiri mu mucanga bari batangiye kuyungurura upima 20kg n’ibikoresho gakondo bifashishaga bacukura. Bahise bashyikirizwa urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhura kugira ngo bakomeze gukorwaho iperereza.
SP Twizeyimana araburira abantu bose bafite ingeso yo kujya kwiba amabuye mu birombe ko babireka, kuko uretse kuba bakurikiranwa bagahanwa n’amategeko, bashobora no kuhagirira impanuka zishobora kubavutsa ubuzima.
Yibukije abaturage ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa gusa n’ubifitiye ibyangombwa, ashimira abatanga amakuru atuma ababukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko bafatwa.
Ingingo ya 54 yo mu itegeko N° 58/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri, ivuga ko Umuntu wese ushakashaka, ucukura, utunganya, ucuruza amabuye y’agaciro cyangwa kariyeri nta ruhushya, aba akoze icyaha.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2022, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO itwara ibitaka aho Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye-Mbazi, yagonze umwana w’imyaka itatu ahita yitaba Imana. Nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, iyi mpanuka yabaye saa kumi n’iminota 40. Yabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Gatobo, Umurenge wa Mbazi. Ni hafi y’aho bene iyi modoka n’ubundi mu minsi […]
Post comments (0)