Inkuru Nyamukuru

Goma: Inzego z’umutekano zaburijemo imyigaragambyo isaba Ingabo za EAC gutaha

todayJanuary 18, 2023 76

Background
share close

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo inzego z’umutekano mu mujyi wa Goma zatatanyije abaturage babarirwa mu magana bari mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Iyo myigaragambyo yahamagajwe n’amashyirahamwe ategamiye kuri leta mu rwego rwo kwamagana ingabo zoherejwe n’akarere k’Afurika y’Iburasirazuba, EAC, bavuga ko ntacyo zirimo zirakora ngo zigarure amahoro mu burasirazuba bwa Congo.

Abo baturage basabye ko mu minsi itatu ingabo za EAC ziba zagiye ku rugamba gufatanya n’iza leta ya Kongo kurwanya umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi buriho muri icyo gihugu.

Nyuma y’iyo minsi imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’itegamiye kuri Leta mu ntara ya Kivu ya ruguru yateguye imyigaragambyo yo gusaba ko izo ngabo zasubira mu bihugu byazo bavuga ko ntacyo zimariye Kongo.

Amakuru yaturikaga i Goma avuga ko abari mu myigaragambyo batewe ibyuka biryana mu maso. amosozi, banaraswa n’amasase.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amajyepfo: Batashye ikiraro cyo mu kirere cyatwaye miliyoni 204Frw

Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, hatashywe ikiraro cyo mu Kirere gihuza uturere twa Nyanza na Nyamagabe, cyubatswe ku mugezi wa Mwogo, kikaba cyaratwaye miliyoni 204 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ku ruhande rwa Nyanza, giherereye mu Murenge wa Cyabakamyi, Akagari ka Karama, Umudugudu wa Cyerere, naho ku ruhande rwa Nyamagabe, ni mu Murenge wa Musange, icyo kikaba kiri ku burebure bwa metero 150. Ni ikiraro cyitezweho gufasha abaturage bo […]

todayJanuary 18, 2023 89

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%