Inkuru Nyamukuru

Huye: Ikamyo yagonze umwana ahita yitaba Imana

todayJanuary 18, 2023 193

Background
share close

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2022, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO itwara ibitaka aho Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye-Mbazi, yagonze umwana w’imyaka itatu ahita yitaba Imana.

Nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Emmanuel Habiyaremye, iyi mpanuka yabaye saa kumi n’iminota 40. Yabereye mu Mudugudu wa Kanyinya, Akagari ka Gatobo, Umurenge wa Mbazi.

Ni hafi y’aho bene iyi modoka n’ubundi mu minsi yashize yari yagonze inzu ebyiri, ku bw’amahirwe ntihagire uwo ihitana kuko nta muntu wari muri izo nzu.

CIP Habiyaremye ati “Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite purake IT 369 LG yari itwawe na Girinshuti Nepomuscène w’imyaka 40, yagonze umwana witwa Umuheshawumugisha Sandra ufite imyaka itatu n’amezi atatu, ahita yitaba Imana. Nyuma yo kumugonga yatorotse n’imodoka, turacyarimo kumushakisha. Gusa twabashije kumenya purake zayo kandi dufite icyizere ko bidatinze tumufata.”

Iyi mpanuka ngo yatewe n’uko umushoferi yagendaga nabi, umurambo w’umwana wahise ujyanwa ku Bitaro bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Shoferi naboneka ngo azahanirwa ko yagonze akiruka, ariko anahanirwe kugonga umuntu akamwica, bihanirwa igifungo kitarengeje amezi atandatu cyangwa amafaranga acibwa n’urukiko.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nigeria: Amadini arasabira abayoboke gutunga intwaro zo kurwanya ibyihebe

Ishyirahamwe ry’amadini ya gikristu muri Nigeria yanenze iyicwa ry’umupadiri wo mu idini gatolika ryabaye ku Cyumweru muri reta ya Niger, iri rwagati mu gihugu. Bagasaba ko bikwiye ko abakristu bafata intwaro bakarwanya umwanzi. Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari intagondwa ziyitirira idini ya Islam, batwitse inzu y’uwo mupadiri, ndetse nawe bamuteikiramo, barasa n'undi mu padiri wahungaga icyo gitero ariko we yararokotse. Uretse iyicwa ry'uwo mu padiri, ki cyumweru polisi yo […]

todayJanuary 17, 2023 54

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%