Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagaragaje umusingi ukomeye u Rwanda rwubakiyeho

todayJanuary 18, 2023 69

Background
share close

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko umusingi ukomeye u Rwanda rwubakiyeho ushingiye ku kubaka inzego no kugarura ubumwe ndetse no kwizerana.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mahoro muri Afurika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 17 Mutarama 2023.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame yavuze ko amahoro n’umutekano ku mu gabane wa Afurika ari byo bizafasha gukemura ibibazo birimo iby’imihindagurukirikire y’ibihe ndetse n’ikibazo cy’abimukira no kwihaza mu biribwa.

Yakomeje agaragaza kandi ko amahoro arirwo ruti rw’umugongo rw’ iterambere rirambye. Ndetse ko imiyoborere mibi ari nyirabayazana y’umutekano muke.

Yavuze ko Ubwo u Rwanda rwatangiraga urugendo rw’iterambere nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubaka inzego zikomeye, kugarura ubumwe no kwizerana byihutirwaga cyane, kandi ko byahaye igihugu umusingi ukomeye cyubakiyeho umutekano urambye n’iterambere. Agaragaza ko kwimakaza amahoro ni ikintu gisaba ubufatanye.

Perezida Kagame yavuze ko Iterabwoba n’ubuhezanguni byambukiranya imipaka, bigakwira vuba ari nako bigira ingaruka ku baturage hirya no hino ku isi kandi ko Afurika nayo itasigaye.

Yagaragaje ko ariyo mpamvu u Rwanda rwafashe icyemezo cyo gutanga umusanzu mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba no gusana ibyangijwe n’intambara ku mugabane wa Afurika.

Umukru wigihugu yavuze ko mugihe hari amahoro n’umutekano, hari ibibazo bitandukanye bishobora gushakirwa ibisubizo, birimo ibishingiye ku mihindagurikire y’ibihe, ikibazo cy’abimukira, ndetse no kwihaza mu biribwa maze bigafasha umugabane wa Afurika kuzabasha guhangana n’ibihe bikomeye byazawibasira mu bihe biri imbere.

Yasoje agaragaza ko inama yiga ku mahoro muri Afurika ari uburyo bwiza bwo gushimangira ubufatanye, ndetse ashimangira ko icyo Afurika ikeneye cyane kugeza ubu ari ubushake bwa Politiki mu gushyira hamwe ubushobozi bukenewe mu gushakira umuti umuzi w’ibibazo.

Iyi nama irimo kubera i Nouakchott muri Mauritania kuva ku wa 17-19 Mutarama 2023 ikaba ikoraniyemo abayobozi mu nzego za Leta, imiryango itari iya Leta n’abahagarariye amashami y’umuryango w’abibumbye batandukanye.

Iyi nama kandi yatangijwe muri Mutarama 2023 ikaba itegurwa ku bufatanya bwa Mauritania n’Ihuriro ku mahoro rya Abu Dhabi “Abu Dhabi Forum for Peace”

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umugaba w’Ingabo z’Amerika yahuriye na Mugenzi we wa Ukraine muri Polonye

Umugaba w'ingabo za Amerika, Mark Milley hamwe na mugenzi we wa Ukraine, ku wa kabiri bahuriye ku kigo cya gisirikare mu majyepfo ashyira uburasirazuba muri Polonye. Bibaye ibiganiro bya mbere abo bayobozi bombi mu bya gisirikare bagiranye imbonankubone. Ni ikimenyetso cy’uko gukorera hamwe mu guhangana n’u Burusiya birushaho gutera imbere nyuma y’amezi 11 intambara hagati y'u Burusiya na Ukraine imaze itangiye. Umugaba mukuru w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika Gen […]

todayJanuary 18, 2023 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%