Abarwanyi ba al-Shabab bagabye igitero gikomeye ku kigo cya gisirikare muri Somaliya, umussi umwe nyuma y’aho Leta itangarije intsinzi ikomeye kuri uwo mutwe.
Ababibonye hamwe n’abashinzwe umutekano bavuga ko abarwanyi b’intagondwa z’abayisilamu baturikije igisasu mu modoka yari hanze y’ikigo cya gisirikare kiri ku birometero 60 mu majyaruguru y’umurwa mukuru Mogadishu, maze bahita bakinjiramo.
Al-Shabab yatangaje ko ari yo yagabye icyo gitero kidasanzwe kuri icyo kigo cya gisirikare. Ibyo bibaye nyuma y’umunsi umwe Leta ya Somalia itangaje intsinzi ikomeye kuri uyu mutwe w’intagondwa.
Hagati aho kandi leta ya Somalia n’abarwanyi ba Al Shabab ntibavuga rumwe ku mubare w’abahitanywe n’icyo gitero cyagabwe kuri icyo kigo giherereye mu gace ka Hawadley mu majyaruguru ya Mogadishu.
Umugaba mukuru w’ingabo za Somalia, Odowaa Yusuf Rage, ari kuri Radio y’igihugu yatangaje ko hapfuye abasirikare 5.
Ni mugihe umuyobozi w’abarwanyi ba Al Shabab bakorera aho muri Hawadley mu karere gaherereye hagati mu ntara ya Hirshabelle yavuze ko hishwe abasirikare 11.
Nubwo intagondwa za Al Shabab zirukanywe mu mukuru wa Mogadishu, mu bindi bice by’igihugu uyu mutwe uracyakomeje gushinga imizi cyane cyane mu turere two hagati mu gihugu no mu majyepfo.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaje ko umusingi ukomeye u Rwanda rwubakiyeho ushingiye ku kubaka inzego no kugarura ubumwe ndetse no kwizerana. Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutse mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama yiga ku mahoro muri Afurika mu buryo bw’ikoranabuhanga ku wa 17 Mutarama 2023. Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama Perezida Kagame yavuze ko amahoro n’umutekano ku mu gabane wa Afurika ari byo bizafasha gukemura ibibazo birimo iby’imihindagurukirikire […]
Post comments (0)