Inkuru Nyamukuru

Umugaba w’Ingabo z’Amerika yahuriye na Mugenzi we wa Ukraine muri Polonye

todayJanuary 18, 2023 81

Background
share close

Umugaba w’ingabo za Amerika, Mark Milley hamwe na mugenzi we wa Ukraine, ku wa kabiri bahuriye ku kigo cya gisirikare mu majyepfo ashyira uburasirazuba muri Polonye.

Bibaye ibiganiro bya mbere abo bayobozi bombi mu bya gisirikare bagiranye imbonankubone. Ni ikimenyetso cy’uko gukorera hamwe mu guhangana n’u Burusiya birushaho gutera imbere nyuma y’amezi 11 intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine imaze itangiye.

Umugaba mukuru w’ingabo za Leta zunze ubumwe z’Amerika Gen Milley na mugenzi we wa Ukraine, Valerii Zaluzhnyi baganiriye amasaha agera kuri abiri mu kigo cy’ibanga hafi y’umupaka Ukraine ihana na Polonye. Abo bayobozi bombi bari batarahura imbonankubone bari basanzwe bagirana ibiganiro kuri telefone kuva u Burusiya bwinjiye muri Ukraine mu kwezi kwa kabiri umwaka ushize.

Ibi biganiro kandi bije nyuma y’uko Amerika n’ibihugu biyishyigikiye byo mu burengerazuba bw’isi bikomeje koherereza Ukraine intwaro zifite agaciro kabarirwa mu mamiliyari y’amadolari mu kurwanya ibitero by’indege z’u Burusiya.

Gen Milley n’abandi bayobozi ba gisirikare b’ibihugu bafatanyije barahurira i Buruseli mu Bubirigi kuri uyu wa gatatu no kuwa kane. Ni murwego rwo kugirango bongere barebere hamwe ingamba nshya bafatira u Burusiya mu ntambara burimo muri Ukraine.

Muri iyo nama kandi biteganyijwe ko haza kuba harimo Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Lloyd Austin.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gatsibo: Bane bafatiwe mu cyuho bacukura amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo, ku wa Mbere tariki ya 16 Mutarama, yafatiye mu cyuho abagabo bane bari barimo gucukura amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa Gasegereti mu buryo butemewe n’amategeko. Abafashwe ni Munyakagabo Theogene, Bikorimana Oman, Niyomugabo Jacques na Twajekare Dismas bafatiwe mu kirombe giherereye mu mudugudu wa Kamatamu, Akagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun […]

todayJanuary 18, 2023 75

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%