Inkuru Nyamukuru

U Rwanda na Tanzaniya byiyemeje kongera ubufatanye mu bya gisirikare

todayJanuary 19, 2023 77

Background
share close

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania, Innocent Bashungwa, bigamije kongera umubano w’ibihugu byombi no mu mikoranire y’ibya gisirikare.

Gen. Charles Karamba ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzaniya

Ibi biganiro byahuje aba bayobozi bombi, byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo mu mujyi wa Dar es Salaam muri Tanzania, tariki 16 Mutarama 2023.

Amakuru yashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania, avuga ko ibiganiro byabo byagarutse ku butwererane mu bya gisirikare hagati y’ibihugu byombi, n’ibijyanye n’umutekano mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

U Rwanda na Tanzaniya bisanzwe bifitanye amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono tariki ya 2 Nzeri 2021 na Perezida wa Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’iminsi 2 mu Rwanda.

Ayo masezerano harimo agamije kunoza ubufatanye mu burezi, kunoza ibyerekeranye n’abinjira n’abasohoka ndetse n’ubufatanye mu gukurikirana ibirebana n’ikorwa ry’imiti n’ikoreshwa ryayo no kwifashisha ikoranabuhanga mu itumanaho.

Ibicuruzwa byo mu Rwanda biva n’ibijya mu mahanga, ibingana na 90% byose binyuzwa mu gihugu cya Tanzaniya, kuba u Rwanda na Tanzaniya bifitanye umubano mwiza byorohereza abacuruzi mu byo bakora.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Tshisekedi yavuze ko M23 itarava mu duce yafashe

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi yavuze ko umutwe w'inyeshyamba wa M23 utaravana abarwanyi bawo bose mu bice wigaruriye mu burasirazuba bw’igihugu. Tshisekedi ashinja uyu mutwe guhuma amaso akarere ukavuga ko wemeye gukura abasirikare bawo bose mu duce bari barigaruriye. Ibi yabivugiye mu nama mpuzamahanga y'ubukungu iri kubera i Davos mu Busuwisi. Abayobozi bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba mu Ugushyingo umwaka ushize nibwo bashyize akadomo ku […]

todayJanuary 19, 2023 81

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%