Inkuru Nyamukuru

U Rwanda rwakiriye inama itegura imyitozo y’Ingabo z’ibihugu bya EAC

todayJanuary 19, 2023 91

Background
share close

Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu, igamije gutegura imyitozo ya 13 izwi nka EAC Command Post (CPX) ‘USHIRIKIANO IMARA 2023’.

Ubwo yafunguraga iyi nama mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDF, Maj Gen Andrew Kagame, Umugaba Mukuru wungirije w’Inkeragutabara, yongeye gushimangira ko u Rwanda rwiteguye kwakira imyitozo ya 13 ya Ushirikiano Imara 2023, iteganijwe muri Kamena uyu mwaka.

Yagize ati “Mu izina ry’Ingabo z’u Rwanda na Repubulika y’u Rwanda nk’igihugu cyakiriye imyitozo, ndabizeza ubufatanye bwuzuye cyane kugira ngo imyitozo izagende neza mu 2023”.

Colonel William RUSODOKA waje uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko intego rusange y’imyitozo y’Ingabo z’ibihugu bya EAC ari ukuzamura imiterere n’imikoranire hagati y’izo Ngabo, abapolisi, abasivili n’abandi bafatanyabikorwa mu gukemura ibibazo bigoye by’umutekano.

Imyitozo ikorwa hashingiwe ku ngingo ya 2 y’amasezerano y’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, yerekeye ubufatanye mu by’Ingabo ndetse na gahunda yerekeranye n’ibikorwa by’Ingabo.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Menya uko wakwitwara RIB iguhamagaye

Mu kiganiro cyihariye Kigali Today yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B Thierry, yasobanuye uko umuntu akwiye kwitwara imbere y’ubugenzacyaha. Dr Murangira B Thierry, Umuvugizi wa RIB Dr Murangira asobanura ko icya mbere umuntu uhamagajwe imbere y’ubugenzacyaha, aba akwiye kwitwara neza muri byose. Ati “Icya mbere ni ukuvugisha ukuri kuko niko kukubatura, kumvikana n’umugenzacyaha”. Hari bamwe mu baturage bavuga ko badasobanukiwe n’uburyo bakwitwara imbere y’ubugenzacyaha, ndetse bakanagaragaza ko batazi […]

todayJanuary 19, 2023 355

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%