Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama, yafashe uwitwa Twahirwa Ndungutse ufite imyaka 18 y’amavuko, avuye kugurisha amasashe mu isoko asigaranye angana n’ibihumbi 30.
Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko Twahirwa yafashwe n’abapolisi bari bari mu kazi mu kagari ka Kidakama mu murenge wa Gahunga.
Yagize ati: “Ku isaha ya saa Kumi n’igice z’umugoroba nibwo Twahirwa yafashwe n’abapolisi bashinzwe gucunga umutekano wo mu muhanda nyuma y’uko bamubonye ahetse igikapu bagacyeka ko haba harimo ibicuruzwa bya magendu, bamusaka bakamusangana ariya masashe.”
SP Ndayisenga yakomeje agira ati: “Akimara gufatwa, yavuze ko amasashe ayarangura n’abayinjiza mu Rwanda bayakuye mu gihugu cya Uganda, akayacururiza mu isoko rya Cyanika ari naho yafashwe aturutse.”
SP Ndayisenga yagiriye inama abacuruzi kwirinda magendu n’ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda by’umwihariko amasashe bitewe n’ingaruka mbi agira ku bidukikije zirimo gutuma ubutaka butera kuko atabora bityo akabuza amazi kubwinjiiramo.
Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Gahunga kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Itegeko n° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko Umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro 10 z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Ingingo ya 11 ivuga ko umuntu uranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 700 kandi ayo amasashe n’ ibyo bikoresho akabyamburwa.
Ingingo ya 12 ivuga Umuntu ucuruza mu buryo butaranguza amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300 kandi ayo masashe n’ibyo bikoresho akabyamburwa.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yagiranye ibiganiro n’Abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo, ndetse n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda yatangaje ko ku wa 20 Mutarama 2023, Dr Biruta yakiriye aba bayobozi bahagarariye ibihugu byabo, kugira ngo baganire ku bufatanye hagati y’impande zombi, ibibazo by’Akarere no ku rwego mpuzamahanga. U Rwanda rufite ubufatanye n’umubano mwiza n’ibindi bihugu, haba ku mugabane w’Afurika ndetse no ku yindi […]
Post comments (0)