Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru wa AUDA-NEPAD

todayJanuary 21, 2023 58

Background
share close

Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2023, Perezida Paul Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD), Nardos Bekele-Thomas bagirana ibiganiro.

Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro dukesha iyi nkuru, yatangaje ko bagiranye ibiganiro bijyanye no kurebera hamwe aho imirimo y’uru rwego igeze ishyirwa mu bikorwa.

Mbere y’uko Nardos Bekele-Thomas yakirwa na Perezida Kagame yari yabanje kwakirwa na Perezida wa Kenya, William Ruto.

Nardos Bekele-Thomas ari kugirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu mu gihe hitegurwa inama izahuza abagize uru rwego, ndetse n’Abanya-Afurika muri rusange mu rwego rwo kwigira hamwe uko uyu mugabane watera imbere mu bikorwa bitandukanye.

Biteganyijwe ko iyi nama izabebera i Dakar muri Senegal tariki 1 kugeza 3 Gashyantare 2023, ikaziga uburyo imishinga igamije kubaka ibikorwaremezo bihuriweho yakomeza kwihutishwa.

Biteganyijwe ko abafatanyabikorwa bazagira igihe gihagije cyo kuganira ku cyakorwa mu gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga nyamukuru, izagira uruhare mu guhindura Afurika ikize ku bikorwaremezo bizatuma ifatanyiriza hamwe mu kwimakaza ubukungu buhuriweho.

Nardos Bekele-Thomas, ni we mugore wa mbere wahawe inshingano zo kuyobora AUDA-NEPAD nyuma y’uko yari asimbuye Dr. Ibrahim Assane Mayaki. Yahoze ari Umuhuzabikorwa wa Loni anahagarariye Umunyamabanga Mukuru muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame ni Umuyobozi w’Akanama k’abakuru b’ibihugu kiga ku cyerekezo cya AUDA-NEPAD) kuva mu 2020.

AUDA-NEPAD yashinzwe mu buryo bwo kwimakaza intego ya Afurika y’uko mu 2063, uyu mugabane uzaba warageze ku iteramberere rirambye, ubuyobozi budaheza n’amahoro.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Burera: Yafashwe avuye kugurisha amasashe mu isoko asigaranye ibihumbi 30

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Burera ku wa Kane tariki ya 19 Mutarama, yafashe uwitwa Twahirwa Ndungutse ufite imyaka 18 y’amavuko, avuye kugurisha amasashe mu isoko asigaranye angana n’ibihumbi 30. Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko Twahirwa yafashwe n’abapolisi bari bari mu kazi mu kagari ka Kidakama mu murenge wa Gahunga. Yagize ati: “Ku isaha ya saa Kumi […]

todayJanuary 21, 2023 53

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%