Abadepite barasaba ko hakoreshwa n’imiti yisigwa mu kurwanya malariya
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yavuze ko abantu bakora mu masaha ya nijoro bakwiye gushishikarizwa gukoresha imiti yo kwisiga yica imibu, nk’uburyo bw’inyongera bwo kwirinda indwara ya malariya, cyane ku bantu bakorera hanze mu masaha y’ijoro. Iyi komisiyo yatanze iki cyifuzo ku itariki 19 Mutarama 2023, ubwo abagize Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite baganiraga kuri raporo iheruka y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, kuri gahunda yo kurwanya malariya […]
Post comments (0)