Inkuru Nyamukuru

Kuki umuntu aburana afunzwe kandi atarahamwa n’icyaha?

todayJanuary 22, 2023 90

Background
share close

Akenshi iyo umuntu akekwaho icyaha runaka atabwa muri yombi hagakorwa dosiye ye, igashyikirizwa Ubushinjacyaha akaburana afunze, ariko ngo si ko bikwiye kugenda.

Nkusi Faustin, umuvugizi w’urwego rw’Ubushinjacyaha


Mu kiganiro Kigali Today yagiranye n’umuvugizi w’urwego rw’Ubushinjacyaha akaba n’umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu, Nkusi Faustin, avuga ko ubundi ihame ari uko umuntu akwiye kuburana adafunze, ariko rimwe na rimwe aburana afunze kuko hagaragajwe impamvu zikomeye cyangwa zimbonekarimwe.

Ati “Muri izo mpamvu nkeya zatuma umuntu aburana afunze ni igihe bigaragaye ko yabangamira iperereza, kubangamira abatangabuhamya bari muri dosiye, kubera impamvu z’umutekano w’uregwa, kuba umwirondoro w’uregwa utazwi no kuba inzego z’ubutabera zitabasha kumubona igihe zimushakiye ndetse no kuba yatoroka ubutabera”.

Nkusi avuga ko ariko n’ubwo izo mpamvu zihari zituma umuntu afungwa by’agateganyo, umushinjacyaha atabivuga mu magambo gusa ahubwo asabwa kugaragaza ibimenyetso by’ibyo avuga umucamanza akabona kwemeza ko aburana afunze.

Gushaka ibimenyetso bikorwa n’inzego zibishinzwe zirimo Ubugenzacyaha n’Ubushinjacyaha, aho imikoranire y’izo nzego yuzuzanya mu rwego rw’akazi ariko inshingano zazo zigaturuka mu Itegeko Nshinga mu ngingo ya 142, ari nayo itanga umurongo ngenderwaho mu kugira inshingano zo.

Itegeko ry’Ubushinjacyaha rigenga imikorere, ububasha by’Ubushinjacyaha, ingingo ya 3 n’izindi, bigaragaza ko inshingano y’ibanze ari iperereza no gukurikirana icyaha ariko Ubushinjacyaha mu ngingo ya 26, bugakurikirana Ubugenzacyaha.

Nkusi avuga ko iyo dosiye ishyikirijwe Ubushinjacyaha ivuye mu bugenzacyaha, hagendewe ku itegeko rigenga imiburanire y’imanza nshinjabyaha, hari ibyo umushinjacyaha agomba gukora.

Ati “Iyo umugenzacyaha ashyikirije dosiye umushinjacyaha, iyo asuzumye akabona ibigize dosiye byose byuzuye ahita ayiregera urukiko. Hari ubwo asanga akeneye kongera kwikorera iperereza, gutangiza imihango y’ubwumvikane hagati y’uwakorewe icyaha n’uwagikoze, ariko ku byaha byoroheje bitarengeje igifungo cy’imyaka ibiri. Hari kandi guca ihazabu nta rubanza rubaye, ubwumvikane bukorwa bushingiye ku kwemera icyaha aho ushobora kuba uregwa ubujura, icyo gihe uregwa akagaragaza aho yakoreye icyaha akazana ibyo yibye, babyumvikanaho bakabishyikiriza umushinjacyaha n’ibindi”.

Umwe mu baturage yagaragaje imbogamizi ziri mu gihano cyo gufungwa by’agateganyo, aho hari umuturanyi we bivugwa ko afunzwe akurikiranweho guhoza ku nkeke uwo bashakanye, nyamara akaba agiye kumara imyaka ibiri atarafungurwa, akibaza impamvu biba byagenze gutyo.

Ati “Akatiye iminsi mirongo itatu, ubu amazemo imyaka ibiri, aho ikibazo kiri ni uko yatinzemo naramuka abaye umwere ni nde azaregera indishyi koko?”

Nkusi avuga ko gufungwa by’agateganyo bimara iminsi mirongo itatu, ariko kubera ibyaha bitandukanye biri mu byiciro aho ibyo byaha bigena igihe umuntu ashobora gufungwa.

Ati “Ku byaha byoroheje umuntu ntiyakarengeje iminsi mirongo itatu, ibyaha bikomeye byo aho umuntu afungwa guhera ku myaka itatu kuzamura kugera kuri itanu, ashobora gufungwa ya minsi mirongo itatu ariko buri gihe umushinjacyaha akabisaba umucamanza, ndetse agasobanura impamvu ariko ya minsi ntiyemerewe kurenza amezi atatu”.

Naho ku byaha by’ubugome aho umuntu afungishwa guhera ku myaka itanu kuzamura kugeza kuri burundu, umushinjacyaha ashobora gusaba urukiko kongera iminsi y’agateganyo, aho yo ishobora kuva kuri 30 ikaba yagera ku mezi atandatu bitewe n’ibyo umushinjacyaha aba akeneye kugira ngo dosiye yuzure.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Gakenke: Umuntu umwe aguye mu mpanuka, 8 barakomereka

Mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Gashenyi, Akagari ka Nyacyina umudugu wa Ruhore, kuri iki Cyumweru tariki ya 22 Mutarama 2023, habereye impanuka y’imodoka ya Toyota RAV4 yagonganye na Coaster itwara abagenzi, umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi 8 barakomereka. Umuntu umwe yitabye Imana muri iyi mpanuka Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyarugu, SP Ndayisenga Alex, yatangarije KigaliToday ko iyi mpanuka yabaye mu ma saha ya 16h 09, aho […]

todayJanuary 22, 2023 1117

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%