APNAC-RWANDA mu biganiro n’inzego zitandukanye ku kibazo cy’abatiyandikaho imitungo yabo
APNAC yaganiriye n’inzego zitandukanye zirimo Umuryango urwanya Ruswa n’Akarengane (Transparency International, TI-Rwanda), Urwego rw’Umuvunyi n’izindi, bungurana ibitekerezo ku iyandikishwa ry’imitungo kuri ba nyirayo n’uburyo ibyuho bigaragaramo byakumirwa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, avuga ko hari abantu batazwi ku Isi no mu Rwanda by’umwihariko, bafite ubuhanga mu guhisha imitungo, nk’uko bikunze kugaragazwa n’Umuryango witwa ’Panama Papers’.
Mupiganyi avuga ko amabuye y’agaciro n’amasambu ari imitungo ikunze guhishwa cyane mu Rwanda, kuko yandikwa ku batari ba nyirayo (bitwa abashumba), bikaba bihishe amayeri yo kunyereza imisoro no kwambura iyo mitungo ba nyirayo.
Mupiganyi avuga ko hari abanyamigabane b’ibigo badakunze kwigaragaza baba bafite ababibasigariraho bagaragara, ariko bakagira ububasha bwo gufata ibyemezo mu nama y’ubutegetsi.
Inama ya APNAC-RWANDA n’izindi nzego basaba bene abo bantu kwigaragaza kuko baba ari bo ba nyiri imitungo, ndetse n’abashumba babo bagasabwa kuvugisha ukuri.
Apollinaire Mupiganyi wa Transparency International-Rwanda
Mupiganyi avuga ko hari igihe umushumba wanditsweho imitungo y’umuntu ashaka uburyo ayegukana ku bw’amahugu, cyane cyane iyo nyirayo apfuye, umuryango we ugasigara ukennye.
Yagize ati “Nyiri umutungo iyo yitabye Imana hagasigara umugore we cyangwa umwana, uwo mutungo ntibashobora kuwubona.”
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, avuga ko umutungo utamenyekanishijwe iyo bigaragaye ko wabonetse mu buryo budakurikije amategeko, Leta iwufatira kandi nyiri ikosa agahanishwa igifungo gishobora kugera ku myaka 10 n’ihazabu yikubye inshuro 3-5 z’ikiguzi cy’uwo mutungo.
Akomeza agira ati “Mu mwaka ushize hari imanza 7 z’abantu batashoboye gusobanura inkomoko y’umutungo wabo, ndetse hari n’abandi bagikorerwaho iperereza, hari imikoranire y’inzego iyo hari uketsweho ibyaha arakurikiranwa.”
Perezida wa Sena, Dr François Xavier Kalinda, atangiza ibyo biganiro byahuje APNAC n’izindi nzego, yifuje ko hafatwa ingamba zatuma iyandikishwa ry’umutungo ryajya rikorerwa mu mucyo.
Ku wa 27 Mutarama 2023 mbere y’uko isoko ry’igura n’igurishwa rifunga mu Rwanda,ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yaguze Ojera Joackiam wakiniraga URA FC muri Uganda. Ojera Joackiam ni umukinnyi mushya wa Rayon Sports Mu gihe havugwaga amazina menshi ashobora kwinjira muri iyi kipe ku munsi wa nyuma w’isoko barimo na Youssef Rharb, Rayon Sports ibinyujije kuri twitter yavuze ko Ojera Joackiam ari we mukinnyi mushya yaguze. Yagize iti"Ojera Joackiam […]
Post comments (0)