Ku wa Gatanu tariki ya 27 Mutarama, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC) baramukiye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, aho bakusanyije amaraso yo gufashisha abarwayi mu gikorwa cyitabiriwe n’abapolisi basaga 100 batanze amaraso.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko igikorwa cyo gutanga amaraso kijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano Polisi y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima (RBC) mu bijyanye no gufatanya mu by’ubuzima n’umutekano harimo no gutanga amaraso.
CP Kabera yavuze ko gutanga amaraso ku bapolisi bisanzwe bikorwa kuko buri mwaka haba icyo gikorwa inshuro nk’eshatu kandi ko n’abapolisi babikora ku bushake kuko babanza kubisobanurirwa.
Yagize ati: “Igikorwa cyo gutanga amaraso ku bapolisi kirasanzwe kimaze imyaka 7, abapolisi bayatanga kubera umutima wo gufasha abarwayi bari hirya no hino mu bitaro bayakeneye.”
Yunzemo ati: “Abantu bagomba kumenya ko nta ruganda rukora amaraso ahubwo abantu ubwabo aribo bagomba gufashanya ubwabo.”
CP Kabera yasoje ashimira abapolisi bakorera hirya no hino mu gihugu bagira umutima wo gufasha ndetse no korohereza abaganga, bagatanga amaraso.
Biteganyijwe ko mu minsi iri imbere igikorwa cyo gukusanya amaraso kizakomereza mu bigo bitandukanye bya Polisi hirya no hino mu gihugu.
Post comments (0)