Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth

todayJanuary 28, 2023 68

Background
share close

Perezida Paul Kagame ku wa 27 Mutarama 2023, yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland.

Umukuru w’igihugu yagiranye ibiganiro na Madamu Scotland hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga, baganira ku kurebera hamwe aho ibikorwa by’umuryango wa Commonwealth bigeze bishyirwa mu bikorwa bijyanye n’iterambere ryawo.

Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM), yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022, yasize u Rwanda rutorewe kuyobora uyu muryango, bivuze ko perezida Kagame ariwe we Muyobozi wa Commonwealth.

Patricia Scotland na we yongerewe manda yo kuba Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, akaba azafatanya na Perezida Kagame mu bikorwa bitandukanye. Kugeza ubu uyu muryango wa Commonwealth ugizwe n’ibihugu 56 bifite abaturage babarirwa muri miliyali 2,63 bangaba na 33.31% by’abatuye isi bose.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Monusco yatangaje ko imirwano ikomeye yongeye kwaduka hagati ya FARDC na M23

Muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo, ingabo za loni zishinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano (MONUSCO) zatangaje ko mu burasirazuba bw'icyo gihugu ibibazo by'umutekano muke bikomeje kuba ikibazo gikomeye, nyuma y'imirwano yongeye kwaduka hagati y'ingabo za leta, FARDC na M23. Loni yavuze ko igisirikare cya Kongo, FARDC cyatanye mu mitwe n’umutwe wa M23 mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw'umujyi wa Kitchanga, mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Ikomeza ivuga ko habaye imirwano ikomeye muri […]

todayJanuary 28, 2023 185

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%