Inkuru Nyamukuru

Abapolisi bahawe amahugurwa ku gukumira no kurwanya inkongi

todayJanuary 30, 2023 60

Background
share close

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryahuguye abapolisi bakorera ku cyicaro gikuru cya Polisi Kacyiru, ku gukumira no kurwanya inkongi.

Ni amahugurwa yatanzwe nyuma y’umuganda wo ku wa 28 Mutarama, wahuje abapolisi batuye n’abakorera mu kigo cya Polisi bakoze ibikorwa by’isuku bitandukanye muri icyo kigo no mu nkengero zacyo.

Mu byo basobanuriwe harimo ibitera inkongi y’umuriro, amoko yazo n’uko zakwirindwa, banerekwa uburyo bwo kuzirwanya hifashishijwe ibizimyamuriro bitandukanye biturutse ku cyateye inkongi.

Mu byagarutsweho bishobora gutera inkongi harimo nko gukoresha insinga z’amashanyarazi, kudacomora ibikoresho by’amashanyarazi bitakirimo gukoreshwa na gazi zifashishwa mu guteka iyo zikoreshejwe nabi.

Chief Inspector of Police (CIP) Jonas Rizinde, yabwiye abitabiriye amahugurwa ko kugira ubumenyi wakwifashisha mu guhangana n’inkongi ari ingenzi by’umwihariko ku bashinzwe umutekano w’abaturage.

Yagize ati: “Ni byiza ko musobanukirwa neza amasomo nk’aya ajyanye no kuzimya inkongi by’umwihariko nk’abafite inshingano zo kurinda ndetse no gutabara uwo ari wese ubitabaje.”

Aya magurwa ari muri gahunda, Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi ryatangije mu rwego ryo kugeza ubumenyi bwo gukumira no kurwanya inkongi mu bigo bitandukanye bya Leta n’iby’abikorera bihuriramo abantu benshi mu rwego rwo kubafasha kwirwanaho no kugabanya ingaruka z’inkongi mu gihe bataragerwaho n’ubutabazi bw’iri shami.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi rwasabwe kutareberera icyasubiza inyuma amajyambere

Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge Bishop John Rucyahana, ahamagarira urubyiruko guhaguruka bagatahiriza umugozi umwe, mu gukumira akarengane ako ariko kose, kandi bagashishikarira gucukumbura ibyatuma amajyambere y’ibyo igihugu kimaze kugeraho, arushaho kwiyongera ndetse akaramba. Urubyiruko 469 ni bo bitabiriye Intako rusange ya RPF-Inkotanyi Yabigarutseho mu Nteko Rusange y’Abagize Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR Inkotanyi mu Ntara y’Amajyaruguru, yabereye mu Karere ka Musanze ku cyumweru tariki 29 Mutarama 2023. Bishop John […]

todayJanuary 30, 2023 51

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%