Inkuru Nyamukuru

Amerika yemereye Somalia miliyoni 41 z’Amadolari

todayJanuary 30, 2023 40

Background
share close

Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield,uhagarariye leta zunze ubumwe za Amerika muri UN, yatangaje ko Amerika izatanga miliyoni zirenga 41 z’amadolari yo gufasha abantu bugarijwe n’ubukene n’inzara muri Somaliya.

Thomas-Greenfield, ambasaderi w’Amerika muri UN

Ayo mafaranga Amerika izayacisha mu kigo cyayo USAID gishinzwe iterambere ku Isi.

Ambasaderi Thomas-Greenfield, ubwi yari i Mogadishu ku cyumweru yavuze ko uko byifashe muri Somaliya birenze igipimo ugereranyije n’ibindi bice by’isi. Yavuze ko imihindagurikire y’ibihe, ibura ry’ibiribwa ryatewe na Covid-19 ndetse n’intambara byatumye abaturage bisanga mu bukene bukabije bw’ibiribwa muri Somaliya.

Kuva mu ntangiriro za ​2022, Amerika imaze gufashisha abaturage muri Somaliya miliyari 1.3 z’amadolari. Mu mwaka ushize Amerika yatanze 80% by’amafaranga ishami rya Loni ryita ku biribwa PAM rikoresha mu ihembe rya Afurika.

Iyi mfashanyo nshya ije mu gihe Somaliya ikomeje kujya mu bihe bikomeye by’ibura ry’imvura mu gihugu, bituma abaturage barushaho kwiheba.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa RCA yahagaritswe ku mirimo

Prof. Harelimana Jean Bosco wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), yahagaritswe ku mirimo ye, azira ibibazo by’imiyoborere. Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 28 Mutarama 2023, rivuga ko Harelimana yakuwe kuri uyu mwanya kubera ibibazo by’imiyoborere. Iyo baruwa iragira iti “Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri muri 2015 mu ngingo yaryo ya 112, Umuyobozi wa RCA Prof. Harelimana Jean Bosco ahagaritswe […]

todayJanuary 30, 2023 201

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%