Polisi y’u Rwanda n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) basubukuye ubufatanye mu bukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda buzwi ku izina rya ‘Gerayo Amahoro’ ku wa Gatandatu tariki ya 28 Mutarama.
Ubukangurambaga bukorwa binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru bwasubukuriwe ku mugaragaro mu mukino wahuje ikipe ya Rayon Sport na Mukura Victory Sports kuri sitade Mpuzamahanga ya Huye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera na Perezida wa FERWAFA Olivier Mugabo Nizeyimana, bari bitabiriye umuhango wo gusubukura ubu bukangurambaga mu mikino kuri sitade Huye.
Ahandi habereye umuhango nk’uyu ni kuri sitade ya Muhanga, ahabereye umukino wahuje ikipe ya Kiyovu Sports na APR FC.
Ubu bufatanye buri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano yashyizweho umukono hagati y’inzego zombi, hagamijwe gukangurira buri wese ukoresha umuhanda gufata ingamba zo kwirinda impanuka zo mu muhanda binyujijwe mu mikino.
Mu butumwa yatanze kuri televiziyo y’u Rwanda mbere y’imikino, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, CP Kabera yavuze ko akenshi abafana bagira imyitwarire ishobora guteza impanuka mu muhanda.
Yagize ati: “Twatekereje guhuza umutekano wo mu muhanda n’umupira w’amaguru ugizwe n’abakinnyi n’abafana, kubera ko abo bantu ntabwo baba mu kibuga cyangwa ngo bakorere mu kibuga gusa. Bagenda no mu muhanda mu binyabiziga cyangwa bakagenda n’amaguru, niyo mpamvu rero abakinnyi n’abafana babo bagomba kugerwaho n’ubu bukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda.”
Yavuze ko intego nyamukuru y’ubukangurambaga ari ukwibutsa abafana guturuka mu rugo batekereza ku buryo bwiza bakoresha umuhanda bakagera aho amakipe bafana yakiniye amahoro kandi bagasubirayo amahoro kimwe n’abandi basangiye umuhanda.
Mbere y’umukino, ba Kapiteni b’amakipe bazajya bageza ubutumwa ku bafana bayo n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange babakangurira kugira umuco wo kwirinda impanuka.
Perezida wa FERWAFA, Olivier Mugabo Nizeyimana yavuze ko umutekano w’abakinnyi n’abafana babo ari kimwe mu by’ibanze mu mupira w’amaguru.
Yagize ati: “Ubukangurambaga bwa Gerayo amahoro bufite aho buhurira n’ubuzima bw’abantu. Impanuka zidutwara abantu benshi, dufite inshingano rero zo kugira uruhare mu gutambutsa ubutumwa cyane ko ku bw’amahirwe imikino ikurikirwa na benshi kandi natwe tukaba turi mu bakoresha umuhanda.”
Yakomeje avuga ko abakinnyi cyangwa abafana bashobora guteza impanuka cyangwa bagakomereka, akaba ari yo mpamvu ari ngombwa ko hashyirwa imbaraga mu gutanga ubutumwa bwa Gerayo amahoro, abakoresha umuhanda bakibutswa kwirinda amakosa yose yateza impanuka.”
Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, ikoze impanuka igwa mu kiraro mu muhanda wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, ku bw’amahirwe umushoferi n’umutandiboyi barayirokoka. Ni impanuka ibaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 29 Mutarama 2023, aho yari yikoreye amatafari, igeze ku kiraro ngo irusha uburemere kimwe mu biti ihita ugwa. Birakekwa ko icyateye iyo mpanuka ari uko iyo kamyo yari yikoreye ibintu bifite uburemere burenze […]
Post comments (0)