Inkuru Nyamukuru

Pakistani: Igitero cy’umwiyahuzi cyahitanye bantu 32

todayJanuary 30, 2023 29

Background
share close

Iki gitero cyabereye mu mujyi wa Peshawar uherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw’Igihugu, ahagikorera abarwanyi ba kiyisilamu bivugwa ko aricyo giheruka kwibasira polisi.

Abayobozi bo mu nzego z’ubuzima batangaje ko nibura abantu 147 bakomeretse, kandi abenshi bamerewe nabi.

Minisitiri w’intebe Shebaz Sharif, yavuze ko icyo ari igitero cy’ubwiyahuzi. Mu musigiti bivugwa ko hari abantu bagera kuri 260 nk’uko umuyobozi muri polisi, Sikandar Khan, yabitangaje.

Nta mutwe runaka wari wigamba icyo gitero cyambukiranyije umusigiti mu gihe cy’amasengesho, bigatuma urukuta rugwa ku barimo gusenga.

Icyo gitero cyabere ku Musigiti uri imbere mu gipangu gikomeye, kirimo n’icyicaro gikuru cy’ingabo za polisi y’intara ndetse n’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba.

Minisititi w’ingabo, Khawaja Asif, yabwiye televiziyo y’Igihugu ko umwiyahuzi wateze icyo gisasu ashobora kuba yari yicaye ku murongo w’imbere mugihe cy’amasengesho.

Videwo zaturutse muri televisiyo y’igihugu zerekanye polisi n’abaturage bagerageza gukura ibisigazwa by’inzu ku bo byaguyeho, banatwara ku bitugu abakomeretse.

Umujyi wa Peshawar, uherereye hafi y’umupaka w’igihugu cy’Afuganistani ndetse ukunze kwibasirwa n’imitwe y’abarwanyi harimo abatalibani bo muri Pakistani.

Umutwe uzwi nka Tehreek-e-Taliban Pakistan (TTP), ushaka guhirika guverinema ukayisimbuza ubuyobozi bwawo bwite bugendera ku matwara ya kiyisilamu.

TTP yakomeje kongera ibitero byayo kuva aho ihagarikiye ayiswe amasezerano y’amahoro mu mwaka ushize na guverinema ya Pakistani, ni nyuma yo kubifashwamo n’abatalibani bo muri Afuganistani.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Perezida Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri

Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 30 Mutarama 2023 yayoboye Inama y’Abaminisitiri igamije kwiga ku ngingo zitandukanye. Muri iyi nama ya mbere y’Abaminisitiri yo muri uyu mwaka wa 2023, ku murongo w'ibyigwa harimo no kuganira ku byavuye mu ibarura rusange ry’abaturage n’imiturire byakozwe umwaka ushize. Ibarura rusange ry'abaturage ryakozwe umwaka ushize kuva tariki 16 Kanama kugeza tariki 30 Kanama 2022, rikaba ryari […]

todayJanuary 30, 2023 80

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%