Inkuru Nyamukuru

RDC: Umutwe wa ADF urashinjwa kwica abaturage 15

todayJanuary 30, 2023 40

Background
share close

Umutwe w’iterabwoba wa ADF urashinjwa kugaba ibitero mu ngo ziri mu burasirazuba bwa RDC bigahitana abasivile 15.

Ubu bwicanyi bwabaye ku cyumweru bubaye mugihe hari hashize icyumweru igitero gisa nk’icyo gihitanye abantu barenga 20.

Umuyobozi mu nzego zibanze, Dieudonne Malangai yavuze ko ibyo bitero byabaye mu masaha yo hagati ya saa kumi na saa kumi n’imwe z’igitondo mungo ziherereye mu mudugudu itatu ituwe n’abaturage.

Uwo muyobozi yavuze ko abantu barindwi biciwe mu ngo ziherereye i Manyala, abandi umunani barimo abagore barindwi bicirwa i Ofay. Yavuze kandi ko iyo mibare ishobora kurenga.

ADF ishinjwa kandi igitero mu cyumweru mbere yaho kigahitana abantu 23 mu Ntara ya kivu y’amajyaruguru. Ni mu gihe muri iyo ntara kandi abandi bantu 14 bishwe n’igisasu cyatezwe mu rusengero rw’abapantekote.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Pakistani: Igitero cy’umwiyahuzi cyahitanye bantu 32

Iki gitero cyabereye mu mujyi wa Peshawar uherereye mu Majyaruguru y’uburengerazuba bw'Igihugu, ahagikorera abarwanyi ba kiyisilamu bivugwa ko aricyo giheruka kwibasira polisi. Abayobozi bo mu nzego z'ubuzima batangaje ko nibura abantu 147 bakomeretse, kandi abenshi bamerewe nabi. Minisitiri w’intebe Shebaz Sharif, yavuze ko icyo ari igitero cy’ubwiyahuzi. Mu musigiti bivugwa ko hari abantu bagera kuri 260 nk’uko umuyobozi muri polisi, Sikandar Khan, yabitangaje. Nta mutwe runaka wari wigamba icyo gitero […]

todayJanuary 30, 2023 28

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%