Inkuru Nyamukuru

Rulindo: Ikamyo iguye mu kiraro

todayJanuary 30, 2023 177

Background
share close

Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO, ikoze impanuka igwa mu kiraro mu muhanda wo mu Murenge wa Bushoki mu Karere ka Rulindo, ku bw’amahirwe umushoferi n’umutandiboyi barayirokoka.

Ni impanuka ibaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, tariki 29 Mutarama 2023, aho yari yikoreye amatafari, igeze ku kiraro ngo irusha uburemere kimwe mu biti ihita ugwa.

Birakekwa ko icyateye iyo mpanuka ari uko iyo kamyo yari yikoreye ibintu bifite uburemere burenze ubushobozi bwayo, nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Ndagijimana Frodouard, Umunyamabanga Nshingwabiokorwa w’umurenge wa Mbogo, uhana imbibi n’uwa Bushoki.

Ati “Maze kunyura aho iyo mpanuka yabereye, ikigaragara iyo modoka yari ipakiye amatafari menshi cyane yujuje, ni mu bwoko bw’ariya makamyo yitwa HOWO. Yageze ku kiraro ikandagiye igiti cyo ku mpande ikirusha uburemere, kiguyemo nayo ihita igwa, ku bw’amahirwe abari bayirimo ntacyo babaye”.

Uwo muyobozi avuga ko imodoka nini zikoresha imihanda y’ibyaro, zikomeje kwangiza imihanda cyane cyane ibiraro kubera gupakira ibintu birenze ubushobozi, agira icyo asaba abashoferi.

Ati “Bikomeje kugaragara ko amakamyo akomeje gukora impanuka kubera gutwara ibintu biremereye kurenza ubushobozi bwayo, iyi ikijijwe n’uko yari ahatambika iyo haba nk’ahamanuka yari kumara abantu”.

Arongera ati “Ikigaragara ni uko iyo kamyo yari yikoreye ibiremereye cyane, kuko icyo kiraro ntabwo gishaje ibiti ni bizima, ikibazo ni uburemere bw’ibyo ikamyo yari ipakiye, abashoferi barasabwa kugenda kandi bitonze, kuko iyo anyura mu nzira hagati, ntajye kunyura ku giti cyo ko mpande, nta mpanuka byari guteza”.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Amerika yemereye Somalia miliyoni 41 z’Amadolari

Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield,uhagarariye leta zunze ubumwe za Amerika muri UN, yatangaje ko Amerika izatanga miliyoni zirenga 41 z’amadolari yo gufasha abantu bugarijwe n’ubukene n’inzara muri Somaliya. Thomas-Greenfield, ambasaderi w'Amerika muri UN Ayo mafaranga Amerika izayacisha mu kigo cyayo USAID gishinzwe iterambere ku Isi. Ambasaderi Thomas-Greenfield, ubwi yari i Mogadishu ku cyumweru yavuze ko uko byifashe muri Somaliya birenze igipimo ugereranyije n’ibindi bice by’isi. Yavuze ko imihindagurikire y'ibihe, ibura ry'ibiribwa ryatewe […]

todayJanuary 30, 2023 40

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%