Muri Tuniziya amatora y’abagize inteko ishinga amategeko yo mu cyiciro cya kabiri yitabiriwe n’ababarirwa kuri 11% ugereranije n’abitabiriye ayo mu cyiciro cya mbere mu kwezi gushize.
Abanenga umukuru w’igihugu, Kais Saied baravuga ko ibyo bigaragaza ko ibyo avuga ko ashyigikiwe na rubanda, mu nkundura y’impinduramatwara muri politike nta shingiro bifite.
Abagize amashyaka ya politike ntibitabiriye ayo matora, mugihe abenshi mu bagaragaye ari abiyamamaza ku giti cyabo.
Komisiyo ishinzwe amatora muri icyo gihugu yatangaje ko saa tanu za mu gitondo ku cyumweru ababarirwa kuri 4.7% gusa by’abateganijwe gutora ari bo bari bamaze kugera ku biro by’itora byari bimaze amasaha atatu bifunguye.
Mu matora aheruka yo mu Ukuboza umwaka isaa 10:00 za mu gitondo hari hamaze kugera abagera kuri 3 ku ijana by’abateganijwe gutora.
Umunyamakuru w’ibirio ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, wari aho ayo matora yabereye yatangaje ko yamaze iminota 20 kuva itora ritangiye nta muntu n’umwe arabona aza gutora.
Perezida Kais Saied yasheshe inteko ishinga amategeko yari isanzweho mu 2021 ashyiraho inshya ahanini idafite ijambo muri gahunda y’ubutegetsi bwe.
Abamunenga bavuga ko yasenye inzego za demokarasi igihugu cyari cyashyizeho nyuma y’impnduramatwara yabaye muri icyo gihugu mu mwaka wa 2011. Iyo yabaye imbarutso y’inkundura y’impinduramatwara muri demokarasi mu bihugu by’Abarabu.
Abamunenga bakerensheje amatora yabaye mu kwezi gushize bavuga ko ubuke bw’abatora bwerekana ko adashyigikiwe na rubanda.
Post comments (0)