Inkuru Nyamukuru

Umuyobozi wa RCA yahagaritswe ku mirimo

todayJanuary 30, 2023 201

Background
share close

Prof. Harelimana Jean Bosco wari umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), yahagaritswe ku mirimo ye, azira ibibazo by’imiyoborere.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ryo ku wa 28 Mutarama 2023, rivuga ko Harelimana yakuwe kuri uyu mwanya kubera ibibazo by’imiyoborere.

Iyo baruwa iragira iti “Hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repuburika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri muri 2015 mu ngingo yaryo ya 112, Umuyobozi wa RCA Prof. Harelimana Jean Bosco ahagaritswe ku buyobozi kuva tariki ya 28 Mutarama 2023, kubera ibibazo by’imiyoborere”.

Harelimana yemereye Kigali Today ko ayo makuru ari ukuri, ko yabonye ibaruwa imuhagarika mu mirimo.

Prof Harelimana yasimbuwe by’agateganyo na Pacifique Mugwaneza usanzwe ari umuyobozi wungirije, nk’uko bigaragara mu ibaruwa yaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe.

Prof. Harelimana yagiye muri izi nshingano mu 2018, mbere yaho akaba yarakoze inshingano zitandukanye zirimo ko yabaye umwalimu muri INES-Ruhengeri, ndetse guhera mu 2006 yigishije muri kaminuza zitandukanye mu Rwanda, Senegal, Benin, Ethiopia n’u Bubiligi.

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Nanze ko u Rwanda ruba urwitwazo rw’abayobozi ba Congo – Perezida Kagame

Aya ni amagambo atangira ikiganiro Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiranye n’ikinyamakuru Jeune Afrique, asobanura iby’umubano w’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) utifashe neza biturutse ahanini ku mutwe wa M23. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame Umukuru w’Igihugu avuga ko kubura ubushobozi kwa Leta ya Congo (RDC) mu micungire y’icyo gihugu kinini cyane muri Afurika, gifite imico itandukanye ndetse n’ubukungu kamere bwinshi, bituma u Rwanda ruhora ari urwitwazo […]

todayJanuary 30, 2023 91

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%