Inkuru Nyamukuru

Bafakulera Robert wayoboraga PSF yeguye

todayFebruary 3, 2023 200

Background
share close

Bafakulera Robert wari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) yeguye kuri izo nshingano ku mpamvu ze bwite. Amakuru y’ubwegure bwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ku itariki 03 Gashyantare 2023.

Bafakulera Robert wari Umuyobozi wa PSF yeguye

Ubutumwa bwanyujijwe ku rukuta rwa Twitter rwa PSF buvuga ko Bafakulera yeguye ku mpamvu ze bwite kandi ko yabimenyesheje Inteko Nyobozi y’uru rwego.

Banditse bati: “Umuyobozi Mukuru wacu Bwana Robert Bafakulera yeguye uyu munsi ku mpamvu ze bwite”.

Ubu butumwa bwakomeje buvuga ko Bafakulera yatangaje ubwegure bwe mu nama y’Inteko Nyobozi yabaye uyu munsi ku itariki 3 Gashyanyare 2023.

Bafakulera Robert ni umucuruzi akaba n’umushoramari. Yari Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) kuva mu mwaka wa 2018 ubwo yatorwaga kuyobora manda ye ya mbere y’imyaka itatu asimbuye Gasamagera Benjamin.

Muri Werurwe 2022 Bafakulera Robert yongeye gutorerwa kuyobora PSF mu gihe cy’indi myaka 3 ariko akaba yeguye iyi manda itaragera ku musozo.

Kuri ubu Jeanne Francoise Mubiligi wari Visi Perezida we wa mbere niwe wahise amusimbura kugeza igihe hazabera ayandi matora.

Uyu mushoramari, ni umwe mu bacuruzi bakomeye mu Rwanda, aho yashoye cyane mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli. Afite hoteli zitandukanye mu Rwanda zirimo Ubumwe Grande Hotel. Anagaragara kandi mu rwego rw’ubwikorezi ndetse n’ubucuruzi bw’umuceri n’amavuta yo guteka.

Urugaga PSF yari ayoboye, rwashinzwe mu 1999 nk’urugaga ruhuza abikorera bo mu Rwanda. Icyo gihe rwari rusimbuye icyahoze ari ‘Rwanda Chamber of Commerce and Industry’.

Intego yarwo ni uguharanira inyungu z’ubucuruzi bw’Abanyarwanda no kurebera hamwe uko abikorera bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu.

Jeanne Françoise Mubiligi wari Visi Perezida wa PSF, niwe wasimbuye Robert Bafakulera

Written by: KT Radio Team

Rate it

Previous post

Inkuru Nyamukuru

Guverinoma yihanganishije imiryango yaburiye ababo mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango y’ababuriye ababo n’abakomerekeye mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori bwagwiriye abantu 11 bagahita bahasiga ubuzima n’abandi benshi bagakomereka. Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 03 Gashyantare 2023, ababibonye bavuga ko byatewe n'umuyaga mwinshi wahushye ubu bwanikiro, bigatizwa umurindi no kuba bwarimo umusaruro mwinshi ndetse n'ibiti bibukoze bikaba byari byaramunzwe. Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje kuba hafi no […]

todayFebruary 3, 2023 102

Post comments (0)

Leave a reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

0%